Uganda: Umunyarwandakazi yishwe urw'agashinyaguro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-11 17:07:39 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, Nibwo Umunyarwandakazi witwa Mukandayisenga Donatille wari utuye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Kabale, yishwe atewe icyuma mu mutwe.


Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yanditse ko urupfu rwa nyakwigendera wari uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka Shantari, rwabanje kubikwa bwa mbere n’umugabo we mu gitondo ahagana Saa 10h00 ku wa Gatandatu.


Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, yatangaje ko Mukandayisenga yishwe n’umugabo we ukomoka muri Uganda, byabaye ubwo bagiranaga amakimbirane bigatuma umugabo we amutera icyuma mu mutwe agahita atakaza ubwenge gusa kubwo amahirwe make agapfa akigezwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kabale.

 

Yagize ati “Bikekwa ko tariki ya 10 Gicurasi 2025, ahagana saa yine z’amanywa, ukekwa yagiranye amakimbirane n’umugore we w’Umunyarwandakazi, Donathile Mukandayisenga uzwi nka Chantal, uyu mugabo yamuteye icyuma mu mutwe undi ahita ata ubwenge, yihutishwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kabale gusa kubwo amahirwe make  akigezwayo bihita byemezwa ko yamaze gupfa”.


Iki kinyamakuru, cyakomeje kivuga ko ubwicanyi bukomeje gufata intera mu ntara ya Kigezi muri uyu mwaka dore ko Polisi igaragaza ko muri Gashyantare 2025, hishwe abantu icyenda muri ubu buryo, muri Werurwe hicwa 10, mu gihe muri Mata hishwe abasaga 18.

Related Post