Umugabo wo mu Mudugudu wa Rwankuba, mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, aratabariza umugore we ukomeje kubuzwa amahwemo na nyirabukwe, nyuma yo kumufata amwonkereza umwana.
Amakimbirane ari hagati y'uyu muryango bivugwa ko amaze igihe kirekire atangiye, Nkurunziza Emmanuel umugabo ubyarwa n'uyu mukecuru utungwa agatoki kuba nyirabayazana wayo, yabwiye BTN TV ko byatewe ahanini ubwo umugore we yajyaga kwa nyirabukwe agasanga ari konsa umwuzukuru we, bigafatwa nk'ikibazo bitewe nuko hikanzwe indwara runaka uyu mukecuru ashobora kuba arwaye.
Byose bikubiye muri link iri munsi y'amakuru, aho uyinjiyemo ureba uhereye ku munota wa 46