Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-12 10:25:20 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye   Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum) iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iyi nama y’iminsi ibiri, yibanda ku ruhare rukomeye rw’abikorera mu iterambere ry’umugabane wa Afurikainama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu nzego za Politiki  baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village urugwiro amafoto yashyize ku rubuga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, agaragaramo Perezida Kagame ari kwifatanya na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama.

Byitezwe ko abayitabiriye bari bugaruke ahanini ku mpamvu ikiragano cy’ahazaza cy’abayobozi cyiteguye kwakira isi nshya muri iki gihe imiterere ya politiki yerekeza kumpinduramatwara nshya, izasiga Leta z’Afurika nyinshi zidafite ububasha bwo kuyibamo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka kuri iyo nama igira iti: “Afurika mu Isi Ishingiye ku Mibanire Ibarirwamo Inyungu: Ese Amasezerano Mashya Hagati ya Leta n’Abikorera Ashobora Kugeza Afurika ku Ntsinzi?”

Biteganyijwe ko inama nk’iyi itaha izabera mu Rwanda.







Related Post