Ruhango: Umusore wari ufitanye amakimbirane na nyina yasanzwe mu giti yapfuye-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-13 08:13:38 Amakuru

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, Nibwo umusore w'imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Munini, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, yasanzwe mu giti yapfuye bikekwa ko yiyahuye abitewe no kunywa urumogi.

Nyiraminani Donatha nyina wa nyakwigendera witwa Hakizimana Eric, mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN TV, yatangaje ko amakuru y'urupfu rwe yayamenye bwa mbere ubwo yajyaga gutemera inka umutumba mu nsi y'urugo noneho ahageze atungurwa no gusanga amanitse mu giti yapfuye ijosi rye rinagana mu mugozi w'ipantaro yari yambaye, akeka ko yiyahuye biturutse ku makimbirane bari bafitanye.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko mbere yuko Hakizimana yitaba Imana bari bagiranye ikibazo gituruka ku bujura bwe, aho ngo uyu mwana yamusahuraga ibintu mu nzu byiganjemo imyaka yo kurya kugirango abone amafaranga yo kugura inzoga n'ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Byageze aho ubujura bwa nyakwigendera bufata intera bituma uyu mukecuru atangira kwitabaza inzego z'ubuyobozi zirimo Polisi Sitasiyo ya Ruhango, aribyo ashyingiraho avuga ko byatewe ubwoba umwana we agafata umwanzuro wo kwiyahura.

Yagize ati" Umwana wanjye nakunze kumugira inama kenshi mubuza kunywa ibiyobyabwenge no kunyiba ibyo ntunze cyane cyane ibyo kurya, nabonye kureka ingeso byanze mfata umwanzuro wo kugana inzego zirimo na Polisi ikorera mu Murenge wa Ruhango. Nyimara kuva kumurega nibwo nazindutse njya gutemera inka umutumba mu nsi y'urugo noneho nza gutungurwa no gusanga amanitse mu giti yapfuye nkeka ko yiyahuye bitewe nuko navuye kumurega ndetse abifashijwemo n'urumogi yanywaga".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, uwbo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni yahamije iby'iyi nkuru, aho yanaboneyeho gusaba abaturage kujya bagana ubuyobozi igihe hari abagiranye amakimbirane.
 
Agira ati" Ayo makuru twarayamenye nkuko nawe wabyumvise, icyo twasaba abaturage ni uko mu gihe hari uwagize ikibazo yajya abwira abantu bakamufasha gusohoka muri icyo kibazo".

Abaturage batuye muri aka Kagari ka Munini, basanga intandaro y'urupfu rw'uyu musore ari ikiyobyabwenge cy'urumogi yanywaga bityo bagasaba ko urucuruza akarukwirakwiza mu rubyiruko akurikiranywa.

Mahoro Smason/BTN TV i Ruhango

Related Post