Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, NIbwo abaturage bari bagiye gusengera mu rusengero rw’itorero rya Bethesda Ministry muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe barashwe n'Umusirikare mu ngabo z'igihugu, ubwo yari aje kuhashakisha uwitwa Naomie.
Amakuru avuga ko kugirango uyu musarikare ubarizwa mu ngabo zirwanira mu mazi ziba mu kigo cya Banana giherereye muri teritwari ya Muanda mu ntara ya Kongo-Central, abarase byatewe nuko ubwo yababazaga bacecetse bigatuma arasa mu bakirisitu, babiri bagahita bapfa mu gihe undi umwe yishwe n’ibikomere ubwo yari mu bitaro bikuru bya Muanda.
Umuyobozi wungirije wa terirwari ya Muanda, Nicolas Kinduelo, yatangaje ko abaturage barushije imbaraga uyu musirikare, baramufata.
Bivugwa ko urubanza rw’uyu musirikare rwatangiye ku wa 12 Gicurasi, mu rukiko rwa Muanda.