Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki ya 12 Gicurasi 2025, Nibwo umusore w'imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, yashyikirijwe Polisi nyuma yo gukekwaho gusambanyiriza mu murima w'ikawa umwana w'imyaka 5.
Umwe mu baturage batuye muri aka gace, yatangarije BTN TV ko Ndayambaje Idrissa ukekwaho gusambanya umukobwa w'imyaka 5, ku mugoroba wo ku wa 11 Gicurasi aribwo yafashwe ari hejuru y'uyu mwana ari kumusambanya noneho batangiye kumuvugiriza induru amwegukaho ashyira bugeri arahunga.
Yagize ati" Ubwo twacaga ku murima w'ikawa twatunguwe no kubona ari hejuru y'umwana(Ndayambaje Idrissa ) amusambanya noneho dutangiye kuvuza induru ahita amuva hejuru ariruka arahunga araducika kuko twari abagore".
Umugabo uturuka mu muryango w'uyu mwana bivugwa ko yasambanyijwe, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko ibyamubayeho, byabaye ubwo yari atumwe ku muhanda na nyirakuru noneho atinze bituma umukecuru ajya kumushakirayo aribwo yumvishe abantu batabaza ko hari umwana umaze gusambanyirizwa mu ikawa n'umusore wirutse.
Agira ati" Ubundi byabaye ubwo uyu mwukuruza wacu yatumwaga ku muhanda na nyirakuru kugurayo ikintu noneho mukecuru abonye atinzeyo yahise ajya kuhamushakira aribwo yahuriranaga n'abavuzaga induru batabaza ko hari umwana uryamye mu murima w'ikawa umaze kuhasambanyirizwa n'umusore wirutse".
Umusaza ubyara Ndayambaje Idrissa ukekwaho gusambanya uyu mwana w'umukobwa uri mu kigerio cy'imyaka 5, yabwiye BTN ko atahakana ibishinjwa umwana we bitewe nuko yari asanzwe ari umunyangeso mbi dore ko hari haciyeho iminsi mike afunguwe.
Ati" Sinahakana ibyo ashinjwa kuko yarananiranye nonese niba umwana ataguma mu rugo ngo agufashe washingira kuki uhakana amarorerwa ye. Ubundi usanga umwana iyo ari hafi y'ababyeyi abafasha uturimo bikoroha kumenya uko yiriwe n'ibyo yiriwemo".
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza aganira na BTN TV ku murongo wa telefoni, yavuze ko ukekwaho gusambanya uyu mwana yafashwe mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2025 ubwo yari agarutse mu rugo nyuma yo kubona ko atakomeje gukurikiranywa ndetse ko iperereza ku byabaye rigikomeje.
Yavuze ati" Ndayambaje Idrissa w'imyaka 22 ukekwaho gusambanya uyu mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 5, yafatiwe mu mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2025 ahagana Saa 5h25', Hatangiye iperereza".
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza mu gihe umwana yahise yoherezwa ku Bitaro bya Ruhengeri.