Ku wa Mbere tariki ya 12 Gicurasi, Nibwo Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW), washyize hanze Raporo nshya ivuga ko abasivile nibura 130 bishwe n'ingabo za leta ya Burkina Faso hamwe n'umutwe witwaje intwaro ufatanya na zo muri Werurwe (3) uyu mwaka hafi y'umujyi wa Solenzo uherereye mu burengerazuba bw'igihugu.
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara na Human Right Watch ivuga ko iryo "tsembatsemba", ryakurikiye igikorwa cya gisirikare (opération) cy'umutwe w'ingabo zihariye za Burkina Faso, cyavuyemo impfu z'abasivile benshi ndetse no guta ibyabo kw'abaturage bo mu bwoko bw'aba Fulani.
Aba Fulani ni aborozi, biganjemo abayisilamu, leta ya Burkina Faso ikunze gushinja gushyigikira intagondwa zigendera ku mahame akaze y'idini rya Isilamu ibyo ubu bwoko buhakana bushize amanga.
Mu mwaka ushize, ubwo leta ya Burkina Faso yavugaga ku yindi raporo ya HRW, yavuze ko "nta shingiro" ifite. Iyo raporo y'icyo gihe yari yashinje abasirikare gukora "itsembatsemba" ryiciwemo abaturage 223 bo mu cyaro.
Icyo gihe leta ya Burkina Faso yanavuze ko ibirego ibyo ari byo byose by'ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu ryakozwe "mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba" byakozweho iperereza ryimbitse nkuko BBC ibitangaza yagarutse kuri iyi raporo.
Hafi 40% by'ubuso bwa Burkina Faso bugenzurwa n'imitwe ifitanye isano n'umutwe wa al-Qaeda hamwe n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ikorera mu karere ka Sahel muri Afurika y'uburengerazuba