Musanze: Umwana w'imyaka 4 yagwiriwe n'igisenge cy'inzu ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-13 13:06:53 Amakuru

Mi ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, Nibwo igisenge cy'inzu iherereye mu Mudugudu wa Gahanga, Akagari ka Gisesero, mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, cyagwiriye abantu bane, hapfamo umwana w'imyaka 4.

Bamwe mu baturanyi b'uyu muryango wagize ibyago, batangarije BTN TV ko ibi byago byabaye mu ijoro ahagana Saa 21h40 kuko igisenge cy'inzu yari iryamyemo umugore n'abana be batatu, cyatangiye gukaka ubwo basinziriye noneho babyumvise bahita babyuka bagerageza guhunga gusa kubwo amahirwe make umwana muto muri bo kiramugwira ahita apfa ubwo yageragezaga gusohoka hanze.

Bakomeza bavuga ko nyakwigendera w'imyaka 4 yapfuye nyuma yuko yari atabaje abaturanyi baryama mu byumba byo hirya, aho yababwiraga ko inzu iri kubagwa hejuru bagiye gupfa.

Umwe muri bo yagize ati" Byabaye Saa 21h40 kuko nibwo bankomangiye bambwira ko inzu yo kwa mama Tete iguye, ngize ngo ntabaze abandi nabo bambwira ko ibikuta byabo biri kugwa. Umwana wabo mukuru hamwe n'undi bari bakiryamye ariko umuto muri bo wabonye inzu igwa agatangira gusohoka atabaza yahise akubita n'ikindi gikuta cyari kiri kugwa, ubwo kiramukubita ahita apfa".

Undi ati" Ubwo twari tumaze kurya tugiye kuryama nibwo twumvishije umudamu duturanye mu gipangu dukunda kwita mama Bebe avuza induru avuga ko apfuye n'abana be bapfuye. Ubwo twatabaye tumara nk'iminota 10 ducukura kugirango tubone uko tubatabururaho itaka. Tukimara kubona  umwana umwe nyina yahise atubwira ko dushaka undi, tugiyeyo tumubona yapfuye".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre uhumuriza umuryango wa nyakwigendera, ubwo yavuganaga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yanahamije ko ubuyobozi buri bukomeze kuba fahi yawo yaba mu gushyingura no kwita ku bakomeretse.

Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye y'umwana twapfushije, byabaye mu ma Saa 21h30, ni inzu yaguye irariduka ibagwaho. Turahumuriza umuryango tubizeza ko nk'ubuyobozi turi bubafashe yaba mu guhsyingura no kwita ku bakomeretse barimo na mukruu we ukiri mu bitaro".

Aba baturage banatangarije BTN ko iyi nzu ishobora kuba yaguye biturutse ku mvura nyinshi yari yiriwe igwa.

Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post