Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Nibwo byatangajwe ko José Mujica wigeze kuyobora igihugu cya Uruguay yitabye Imana ku myaka 89 y'amavuko, bikekwa ko yazize indwara ya Kanseri y'umuhogo yari amaranye igihe.
Inkuru y’urupfu rwe yabitswe n’uwamusimbuye ku butegetsi, Perezidida Yamandú Orsi, Aho ku rubuga rwa X yagize ati “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana urukundo wakundaga abaturage.”
Nyakwigendera José Mujica wari uzwi ku izina rya Pepe, Ni we muntu wayoboye igihugu wafatwaga nk’umukene inyuma y’abandi bose bijyanye kubera ko yakundaga kubaho mu buzima bworoheje ugereranyije n'abandi.
Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu Isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.
Yakunze kugaragaza ko ibijyanye na politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga yabyigishijwe na nyina.
Ku ngoma ye yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye ndetse n’abafite ibigo bikizamuka.
Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye Umurwa Mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zategenyirijwe abaperezida.
Bivugwa ko icyo gihe yatwaraga imodoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari ihenze mu mitungo yari afite. Icyo gihe yari ifite agaciro ka 1.800$.
Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.
José Mujica wabaye Perezida wa Uruguay yapfuye ku myaka 89