Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi yakiriye mu biro Umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga muri Namibia

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-14 08:41:49 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Nibwo Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi yakiriye itsinda ryaturutse muri Repubulika ya Namibia ryari riyobowe na Bwana Petrus Damaseb Umuyobozi wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga.

Uru Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, rusobanura ko  iri tsinda ryaturutse muri Repubulika ya Namibia, ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kwigira kurwigiraho imikorere y'ubutabera na sisiteme y’ikoranabuhanga ya IECMS(Integrated Electronic Case Management System) ikoreshwa mu nzego z’ubutabera.
 
RCS iti" Uyu munsi, CG E. Murenzi yakiriye ku Cyicaro Gikuru cya RCS itsinda ryaturutse mu gihugu cya Namibia riyobowe na Bwana Petrus Damaseb, Umuyobozi  wungirije w'urukiko rw'ikirenga. Uruzinduko rwari rugamije kwiga kuri sisiteme y’ikoranabuhanga (IECMS) ikoreshwa mu nzego z’ubutabera"

Mu biganiro byabaye hagati y'impande zombi, iri tsinda ryasobanuriwe uburyo butandukanye u Rwanda rwashyizeho mu koroshya inzira z’ubutabera no kunoza uburyo bwo kugorora zirimo; isuzuma ryihuse ry’imanza, kwemera icyaha kugira ngo igihano kigabanywe, guhabwa ubufasha mu by’amategeko ku batishoboye, kurekurwa bitewe n’imyitwarire myiza, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange no gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri halfway home.

Ryasobanuriwe kandi akamaro k’imikoreshereze ya IECMS, irimo guteza imbere imikorere inoze, kongerera ubuyobozi ubushobozi bwo gukurikirana no kugenzura dosiye z’ubutabera, kurinda umutekano w’amakuru, koroshya uburyo bwo kuyageraho no kuyohereza, ndetse no guhuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye.

Hon. Petrus Damaseb yavuze ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu butabera, kuko na bo muri Namibia bafite intego yo kugendana n’iterambere mu rwego rw’ubutabera. Yavuze ko byinshi bize bizabafasha kubaka sisiteme y’ikoranabuhanga isa n’iyo mu Rwanda, binyuze mu bufatanye buzakomeza hagati y’impande zombi.

U Rwanda na Namibia ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi. Watangiye mu mwaka wa 1990, ndetse ugenda wagukira mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Ibihugu byombi.

Guhera mu mwaka wa 2015, Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa. Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.








Amafoto: RCS

Related Post