Gatsibo: Umugabo n'umugore we bakurikiranyweho gukomeretsa umwana no guca ikiganza uwamubakizaga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-15 08:33:29 Amakuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, Nibwo umugabo witwa RUZINDAZA Daniel  n'umugore we batuye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rwimbogo, Akagali ka Rwikiniro, mu Mudugudu wa Ndama I, batawe muri yombi nyuma yo guteza urugomo rwakomerekeyemo umwana n'umusore batuye muri ako gace.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Ndama I, babwiye BTN TV ko abaturanyi babo batwawe n'abayobozi nyuma yuko bateje urugomo, aho ngo uyu mugabo witwa Ruzindaza yagaragaye ari hejuru y'umwana amukubita cyane kugeza ubwo amukomerekeje ikindi akaba yari yitwaje isuka yo mu bwoko bwa majagu mu rwego rwo gutera ubwoba ushaka wese kumutabara.

Bati" Twatunguwe no gusanga Ruzindaza ari hejuru y'umwana amuhondagura kugeza ubwo amukomerekeje, twagerageje kuvuza induru ngo amurekure biba iby'ubusa, umwana arahwera aranaga cyane ko yari afite hejuru ye isuka ya macaku mu rwego rwo gutera ubwoba abashaka kumubakiza. N'ubundi yari asanzwe yigamba ko aica uyu mwana cyangwa akica nyina umubyara".

Bakomeza bavuga ko nyuma yaho gato hahise haza umusore aje kumukura hejuru ya wa mwana ariko umugore we(umugore wa Ruzindaza) amubera ibamba kuko yahise amukomeretsa ikiganza bituma acika intege. Nibwo rero inzego z'umutekano zaje ziramutwara".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel kuri iki kibazo ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko ubuyobozi bwakimenye kandi bwatangiye kugikurikirana dore ko abateje urugomo bamaze gufatwa.

Yagize ati" Ikibazo cyatangiye gukurikiranywa kuko yaba uyu mugabo n'umugore we bafashwe bari gukurikiranywa kandi bazataha ari uko bagiye kumurongo. Icyo nabwira abaturage ni uko inzego zihari kandi ntamuturage uri muri iki gihugu uri hejuru y'amategeko, ntawe ubangamira undi ngo yihanganirwe, agomba rero gukurikiranywa agahanwa, abahohotewe bagahabwa ubutabera".

Aba baturage batuye muri aka gace, bakomeje babwira BTN ko atari ubwa mbere uyu mugabo agaragarwaho n'urugomo, aho ngo aba yitwaje amafaranga atunze bityo bakaboneraho gusaba ubuyobozi kumwimura muri aka gace dore ko ngo nyina umubyara yahimutse abitewe no kumuhunga ngo atazamwica.


Umuyange Jean Baptiste/BTN i Gatsibo

Related Post