Ingabo za RDC zashimutiye ku mupaka umusirikare wa Uganda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-15 12:06:00 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2025, Nibwo byamenyekanye ko Itsinda ry’abasirikare umunani ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bataramenyekana ryagabye igitero kuri bagenzi babo ba Uganda bari mu bikorwa byo kurwanya uburobyi butemewe n’amategeko ku Kiyaga cya Albert, bashimutamo umwe.

Umuvugizi wa Polisi ikorera mu ntara ya West Nile, SP Collins Asea, abasirikare ba RDC batwaranye Pte Edwin Chelimo imbunda yari afite, ubwato bwifashishwa mu burinzi ndetse na moteri yabwo.

Ntabwo bisanzwe ko ingabo za RDC zitera iza Uganda kuko zisanzwe zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO mu ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ugushyingo 2021.

Hatangiye iperereza rihuriweho kugira ngo hamenyekane abasirikare bashimuse mugenzi wabo wa Uganda, icyatumye bamushimuta, ndetse hari gukorwa ibishoboka kugira ngo abohorwe.

Related Post