Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, Nibwo abarimu n’abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabuga Catholique ruherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, bibutse abahigaga n’abahigishaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwitandukanya n’ibitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Ni umuhango wabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri mukuru wa Kiliziya Yezu Nyirimpuhwe Kabuga, Bizimungu Eldephonce, aho yasabiye umugisha Abatutsi bishwe muri Jenoside by'umwihariko Abarimu barimo n'uwari Umuyobozi w'ikigo, Mupfasoni Catherine ndetse n'abanyeshuri bahigaga.
Umuyobozi wa GS Kabuga Catholique, Jean Bosco Nkurunziza, yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka ari ingenzi kuko cyibukirwamo ibikorwa byabo by'indashyikiwa bakoze mbere yuko bicwa ndetse hakaba hatangirwamo ubutumwa bugamije gukangurira abanyeshuri kwitandukanya n’ikibi, bagaharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Yabwiye abanyeshuri ko abateguye n’abakoze Jenoside bari abanyabwenge bityo bo bakwiye kumva ko ubwenge biga uyu munsi atari ubwo kwicana ahubwo ari ubwubaka igihugu n’abanyarwanda.
Nkurunziza kandi yasabye abana kuba abavugizi ku babyeyi babo kuko hari bamwe bagitsimbaraye bagatangira ku ishyiga inyigisho zigamije kubiba urwango bashyiramo abana babo ibitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya amateka.
Yagize ati" Ni inshingano zacu guhora twibuka bagenzi bacu b'abarimu byu mwihariko ababarizwaga muri GS Kabuga Catholic barimo n'uwahoze ari umuyobozi waho, Mupfasoni Catherine, abanyeshuri bahigaga bose bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko tuba tuzirikana ibikorwa by'indashyikirwa bakoze mbere yuko bicwa bazira uko bavutse, tubaha icyubahiro cyabo ndetse ko ni n'umwanya mwiza wo kuhigira amasomo yo kwitandukanya n'ikibi".
Akomeza ati “Turabasaba abakiri bato, urubyiruko kwitandukanya n’ibyo bitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside bakomeza kugenda batekerwamo n’ababyeyi babo ku ishyiga ntitwavuga ngo ni aba ariko hari aho bikorwa, ahubwo bakomeze kumva ubutumwa bahabwa nka hano, ibiganiro no gusobanukirwa n’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze baharanira gukomeza kurusigasira.”
Yakomeje agira ati " Turasaba ababyeyi kurera abana neza nk’abayobozi bazaragwa iki gihugu tudashaka ko gisubira mu icuraburindi cyavuyemo, bakabaha uburenganzira bwo kwiga uburere mboneragihugu bakamenya uko u Rwanda rwabayeho, uko rwakuze, ibyo rwahuye nabyo n’ibindi bibafasha kuzaba abayobozi babereye u Rwanda.
Perezidante wa Ibuka mu Murenge wa Rusororo, GAKWAYA Adelaide, mu butumwa yatanze, yavuze ko mu izina rya Ibuka, bihanganishije Abacitse ku Icumu bitewe n'inzira y'umusaraba banyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo akaboneraho kubizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi kuko bayobowe n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Perezidante GAKWAYA ushimira ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside, yavuze ko iyo zitaza kubatabara i Kabuga nta Mututsi waho wari kurokoka kuko hari Santeri y'interahamwe zihurije hamwe ziturutse ku Murindi, mu Gahoromani, i Bicumbi na Rugende.
Agira ati" Mbere na mbere Abacitse ku Icumu turashimira cyane ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside. Iyo zitahaba nta Mututsi w'i Kabuga(Aho narokokeye) wari kurokoka kuko hari Santeri y'interahamwe zihurije hamwe ziturutse mu bice bitandukanye birimo ku Murindi, mu Gahoromani, i Bicumbi na Rugende, wasangaga bamwe biziritseho ibisasu".