Ku wa 15 Gicurasi 2025, Nibwo ku nkengero z’umugezi wa Rusizi ku musozi wa Rusiga, mu Murenge wa Rugombo, Intara ya Cibitoke mu gihugu cy'u Burundi, hagaragaye imirambo ibiri y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu itangazamakuru ry’i Burundi avuga ko iyi mirambo yagaragaye mu masaha y’umugoroba, bikaba byarateje impungenge n’urujijo mu baturage bibazaga aho yaba yaturutse n’abo bantu abo ari bo.
Abaturage bo ku musozi wa Rusiga bavuga ko ari abana bari baragiye ihene hafi y’umugezi wa Rusizi babonye iyo mirambo ireremba mu mazi hafi y’agace kazwi nka transversale 11, bahita babimenyesha inzego z’umutekano mu Burundi zari mu bikorwa byo gucunga umutekano nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Umwe mu baturage yagize ati “Turibaza abo bantu abo ari bo n’icyabaye, ariko ntawatinyuka kubaza byinshi. Twese twatinye.”
Ubuyobozi bw’iperereza mu ntara ya Cibitoke bwirinze kugira icyo buvuga kuri icyo kibazo. Umuyobozi w’umurenge wa Rugombo yemeza ko iyo mirambo yabonetse koko, ariko bategereje ibisubizo by’iperereza riri gukorwa n’abashinzwe umutekano.