Gasabo: Hizihijwe umunsi ngarukamwaka wa Mutagatifu Rita, hanabatizwa abanyeshuri 15-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-18 10:08:31 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Nibwo mu Cyigo cy'amashuri abanza cya Ste Rita giherereye mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, habereye umuhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa mutagatifu Ritha wakitiriwe, abahiga n'abaharerera bahamya ko ari urugero rwiza kuri bo.

Uyu muhango wabanzirijwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri wa Paruwasi Ndera Je Vais Muyobokimana, witabiriwe n'ingeri zitandukanye zirimo n'ababyeyi b'abanyeshuri biga muri iki Kigo cya Ste Rita, aho bari baje kubashyigikira mu bikorwa bakoze nko kubatizwa, gukomezwa no guhabwa Ukarisitiya ndetse n'imyiyerekano itandukanye igamije kubagaragariza ibyo biga.

Bamwe mu babyeyi baharerera bavuga ko impamvu bahisemo kuharerera ari uko kizeweho uburezi bufite ireme kandi bufatiye ku indangagaciro za gikirisitu bityo bigatuma abanyeshuri batsinda neza ibizamini bya Leta 100% nkuko biherutse mu mwaka ushize.

Cécile Nyiransengimana umaze imyaka isaga 6 arerera muri Ecole  Ste Rita, yabwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko kuva iki kigo cyakorera mu Murenge wa Bumbogo batuyemo byabakuriyeho imbogamizi zo kujyana kwigisha kure abana ndetse ko kuba higishwa indimi zitandukanye bibaha icyizere zy'ejo hazaza h'abanyeshuri bahiga.

Yagize ati “Turashimira Leta yemereye Ste Rita gukorera mu murenge dutuyemo kuko byadukuriyeho imbogamizi nyinshi twakundaga guhura nazo bitewe n'aho mbere abana bacu bigaga, hari kure cyane ikindi wasangaga habarizwa indimi ebyiri gusa ariko hano ho abana bigishwa Igifaransa, Ikinyarwanda n'Icyongereza, zombi bazivuga bakanazandika badategwa .  Abarimu baho imbaraga bashyira ku kwigisha abana baco, uko bashyira imbaraga ku kubigisha no kubaha indangagaciro za gikirisitu bituma tubagirira icyizere gihamye ku buryo ntahandi twifuza kubajyana".

Isheja Eliana Gabriela wiga mu mwaka wa 5 wishimira ko yakomejwe, yabwiye abanyamakuru ko aho biga babafata neza kandi bakabigisha neza amasomo atandukanye noneho hakiyongeraho iyobokamana bikabafasha gusenga Imana no kuyiyegereza kuko ntakiza wageraho itabigizemo uruhare.

Ati" Hano twiga duhabwa buri kimwe, twitaweho, bahabuze kuko usanga ibikenerwa ngo utsinde neza ubihererwa ku gihe. Ikindi badufasha kwegera Imana kuko ntakiza wageraho itabigizemo uruhare".

Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri Ecole Ste Rita, Jean Pierre Bukuru ubwo ibirori byari biri kugana ku musozo, yabwiye ubuyobozi bw'ikigo ko nk'ababyeyi baharerera bifuza ko ikigo cyagurwa hakongeramwo ayisumbue ku buryo abana babo bajya basoza mu mwaka wa 6 bakahakomereza kuko basanga baramutse bagiye ahandi byabaviramo ingaruka zo gusubvira inyuma.

Agira ati" Twe nk'ababyeyi turerera hano, turasaba ko hagurwa hakongerwamo ayisumbuye kuko ubushobozi bwayo murabufite ikindi tubafitiye icyizere bityo rero dusanga bagiye ahandi byabaviramo gusubira inyuma".

Umuyobozi w’ikigo Athanase MUREKEZI ushimira Leta ibaba hafi buri munsi, yatangarije BTN ko ubuyobozi bw'ikigo burajwe ishinga n'ahazaza h'abanyeshuri bahiga kuko aribo Rwanda rw'ejo bigizwemo uruhare n'abarimu ndetse n'ababyeyi babo kuko usanga ubufatanye buri hagati y'impande zombi butanga umusaruro mwiza.

MUREKEZI yakomeje avuga ko ibyifuzo by'ababyeyi ari nk'itegeko ndetse ko hazafatwa umwanzuro nyuma y'ibiganiro bizabahuza. Ati" Mbere na mbere nk'ubuyobozi bwa Ste Rita turashimira cyane Leta ituba hafi buri munsi ndetse n'ababyeyi, abarimu dufatanya kurera abana bacu, Tugomba kubitaho tugamije ahazaza habo kuko nibo Rwanda rw'ejo. Ibyifuzo by'ababyeyi nabizeza ko bigomba kubahirizwa kuko ni nk'itegeko gusa bikazashyirwa mu bikorwa nyuma y'ibiganiro tuzagirana".

Kuri uyu munsi kandi habatijwe abanyeshuri b’iri shuri rya St Ritha 15 hakomezwa 7 mu gihe abahawe Ukalisitiya ari 10 bigizwemo uruhare na Padiri wa Paruwasi ndera Je Vais Muyobokimana.











Abanyeshuri bigishwa inyigisho zibafasha kwegera Imana binyuze mu isengesho




Ubwo abitabiriye ibiriro by'umwihariko abasengera mu idini rya Kiliziya Katulika bahabwaga Ukarisitiya

Abayobozi bashimirwa uruhare bagira mu mitisindire y'abanyeshuri













Uwitabiriye ibirori ubwo yafataga ifoto y'urwibutso

Iki kigo kibarizwamo ibikoresho bifasha abana kuruhuka no kwishima








Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri Ecole St Rita, Jean Pierre Bukuru anyurwa n'uburezi abana babo bahabwa





Amafoto: Dushimimana Elias
E-mail: dshmmnelias@gmail.com

Related Post