Ikigega
Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeje inkunga ya miliyoni $ 250 azahabwa u
Rwanda mu rwego rwa gahunda y’amezi 38 yiswe Extended Credit Facility (ECF),
azarufasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera ku rwego
mpuzamahanga.
Mu itangazo
IMF yashyize ahagaragara ku wa 8 Kamena, yavuze ko iyi gahunda izabanzirizwa no
gusohora miliyoni $ 35.7 ku ikubitiro kugira ngo zifashe mu gushyira mu bikorwa
impinduka n’ingamba ziteganyijwe.
Aya
mafaranga azafasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ingenzi u guteza
imbere imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere iterambere urwego
rw’abikorera binyuze mu miyoborere myiza no kunoza imicungire y’ibigo bya Leta
bifite aho bihuriye n’urwo rwego.
Iyi nkunga
ije mu gihe u Rwanda ruzamura ubukungu bwarwo ku muvuduko abahanga bemeza ko
ari mwiza nubwo rutabura guhangana n’ibibazo bishingiye ku bibera hirya no hino
ku isi.
Nk’uko IMF
ibivuga, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.4% muri 2025, burenga
ibyari byitezwe mbere, bikaba byaratewe n’imbaraga z’ibikorwa by’ubukungu
imbere mu gihugu ndetse n’ishoramari rikomeje kwiyongera.
Icyakora,
ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka cyane.
Muri Mata
2026, izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa n’ibikorwa bya serivisi (inflation)
ryageze kuri 13.2%, rikaba riri hejuru cyane y’urugero rwifuzwa na Banki Nkuru
y’u Rwanda (BNR).
IMF yavuze
kandi ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwungukiye cyane ku musaruro ukomoka
ku byoherezwa hanze, cyane cyane ikawa n’amabuye y’agaciro.
Ariko kandi,
igihugu gikomeje gukoresha amafaranga menshi mu gutumiza hanze imashini,
ibikoresho n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu ishoramari, ibintu bikomeza gushyira
igitutu ku bukungu bw’igihugu ahanini kubera ko u Rwanda ruba rutihagije mu
madovize.
Nubwo bimeze
bityo, muri rusange amadovize igihugu gifite mu bubiko ari ku rwego
rushimishije, kuko yashobora kwishyura ibitumizwa hanze mu gihe kirenga gato
amezi ane.
Nubwo
icyerekezo cy’ubukungu gikomeje kuba cyiza, IMF yagaragaje ko hakiri ibibazo
bikomeye birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, igitutu ku ngengo y’imari ya Leta
n’icyuho kiri hagati y’ibyinjira n’ibisohoka mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ubuyobozi
bw’iki kigega bugira buti: “Igitutu gituruka ku izamuka ry’ibiciro, ku ngengo
y’imari ndetse no ku mibare y’umwenda igihugu gifite kiracyariho kubera izamuka
ry’ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku isoko mpuzamahanga ryatewe n’intambara yo
mu Burasirazuba bwo Hagati, hamwe no gutera inkunga imishinga minini
y’iterambere.”
Iki kigega
giteganya ko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda ushobora kugabanuka ukagera munsi
ya 6.8% muri 2026, bitewe n’ibiciro bikomeje kuzamuka ku bicuruzwa bitumizwa
hanze, guhangana n’izamuka ry’ibiciro imbere mu gihugu, ndetse n’amafaranga
menshi akenewe mu mishinga minini y’iterambere.
Iyi gahunda
nshya ya IMF itegerejweho kuzafasha igihugu gukomeza kugira ubukungu buhamye,
gukomeza iterambere no kugera ku ntego z’igihe kirekire z’iterambere ry’u
Rwanda.
Like This Post? Related Posts