Ku wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Nibwo Komisiyo idasanzwe ya Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wayoboye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 18 nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yabwamburwa kugira ngo akurikiranwe mu nkiko.
Uyu mugabo wayoboye RDC guhera mu 2001-2019, akaba yari yaragizwe Umusenateri uhoraho, yambuwe ubudahangarwa ku bwiganze bw’amajwi y'Abasenateri kuko Abasenateri 88 batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu aba impfabusa.
Kabila yambuwe ubudahangarwa mu gihe ku wa mbere Tariki 19 Gicurasi 2025, yari yandikiwe ibaruwa na Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, imusaba kwitaba urwo rwego, kugira ngo ahabwe umwanya wo kugira icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa, ariko ntiyitaba.
Ibyaha ashinjwa bihuzwa n’uruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko urwo ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi ba AFC/M23.