• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mariam Obeid Lutale, umukobwa wa Hajj Obeid Lutale, yatawe muri yombi nyuma yo guteza imvururu mu Rukiko Rukuru rwa Kampala, ashinja umucamanza Emmanuel Baguma, kwigiza nkana mu rubanza ruregwamo Dr Kizza Besigye, Hajj Lutale, na Capt Denis Oola, batavuga rumwe nubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025, ubwo umucamanza Emmanuel Baguma, yangaga icyifuzo cy’abarwega, cyo gushyikiriza ikirego cyabo Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Uganda kugira ngo gisuzumwe neza.

Dr Kizza Besigye umaze imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024 ubwo yari i Nairobi, afatirwa hamwe n’umujyanama we, Hajj Obeid Lutale.

Icyo gihe bari bagiye mu muhango wo kumurika igitabo cy’umunyapoliti Martha Karua, aho bombi bahise bafungwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu, n’ibindi bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Mariam Lutale, usanzwe ari umunyamategeko yatwawe shishi itabona n’inzego z’umutekano kubwo guteza imvururu mu rukiko, mu rusaku rwinshi.

Yagize ati:"Twategereje umwaka wose none wapfuye ubusa?. Ibi byari ikinamico ya politiki, mujyane iyi kinamico yanyu muri sinema bakinemo filime."

Ni urubanza rukurikirwa n’abantu benshi bo muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga kuko rurimo impaka nyinshi ku iyubahirizwa ry’amategeko muri rwo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments