Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro n' Cheick Camara, uyobora Ishami rya Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika, Service Now, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu(Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, byanditse ko abayobozi bombi baganiriye ku mahirwe ahari yo kwaguriramo imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano (AI) mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Perezida Kagame na Cheick Camara bahuriye muri BK Arena, aho bari bitabiriye umukino wahuje APR BBC na MBB South Africa, mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).
Sosiyete ya ServiceNow imaze kugenda yagurira ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu ikorera mu bihugu birimo Kenya na Afurika y’Epfo.
ServiceNow Africa ikora ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no gutunganya ingufu zisubira, ndetse no gushyigikira abikorera bashoye imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cheick Camara uyobora ServiceNow Africa
Amafoto: Village Urugwiro