Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, Nibwo ku inzira iherereye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rwimbogo, Akagali ka Kiburara mu Mudugudu wa Kiburara, hasanzwe umurambo w'umugabo wishwe, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.
Bamwe mu baturage baturiye ahasanzwe nyakwigendera witwa Nsengiyumva Emmanuel, babwiye BTN TV ko ubwo bari baryamye batunguwe kumva induru ivugira hakurya yabo noneho basohotse hanze biyemeza gukurikirana ahavugiraga urwo rusaku bahageze batungurwa no gusanga uyu musore wari uzwiho kwiba yishwe.
Bakomeza bavuga ko ubwo bamugeragaho bagasanga yishwe, basanze iruhande rwe harambitse agafuka karimo ibikoresho akunda kugendana birimo imigozi, ibyenda n'ibyuma, kubwo ibyo bakabona ko ashobora kuba yishwe n'abantu yari agerageje kwiba cyane ko yari asanzwe ari umujura ruharwa.
Bati" Mu gitondo cya kare twenda kubyuka twatunguwe no kumva induru hakurya yacu tugirango ni abajura ariko mu kandi kanya twumva urusaku ruriyongereye bituma tujya hanze noneho dsuohotse twiyemeza kujyayo. Tukihagera twasanze ari Nsengiyumva umaze kwicwa, iruhande rwe hari harambitse agafuka akunda kugendana karimo ibyuma, ibyenda n'imigozi, twaketse ko abamwishe bihaniraga bamuziza kujya kubiba".
Aba baturage bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko nyakwigendera ahubwo ngo yatinze kwicwa kuko mu gace yari atuyemo yafatwaga nk'icyitso cy'abandi bajura kuko ntamuntu wororaga itungo atekanye dore ko yakundaga gufungwa azira akwiba ubundi akariha nkuko yari aherutse kubikora muri santeri ya Matare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, wari waje ahasanzwe nyakwigendera, yabwiye BTN ko inkuru y'urupfu rwe bakiyimenye mu gitondo yahise ahazana n'inzego z'umutekano hahita hatangira gukorwa iperereza.
Gitifu Musonera yaboneyeho kubwira abaturage ko kwihanira bitemewe ahubwo ko mu gihe hari ufatiwe mu makosa agomba gushyikirizwa ubuyobozi. Ati" Twahuruye mu gitondo ubwo batubwiraga ko hari umuntu wapfiriye ku muhanda, twazanye n'inzego z'umutekano hzirimo izikora iperereza, Kugeza ubu ntitwahamya icyamwishe kuko iperereza ryahise ritangira ritararangira. Mbonereho kwibutsa abaturage ko kwihanira ari bibi, bigize icyaha, ni ubutumwa duhora dutanga no mu nteko rusange, niba hari ufatiwe mu makosa ashyikirizwe ubuyobozi".
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Umunyamakuru wa BTN TV ubwo yageraga ahasanzwe nyakwigendera
Umuyange Jean baptiste/BTN TV i Gatsibo