Musanze: Umusore w'imyaka 21 yasanzwe mu giti cya avoka yapfuye-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-27 08:02:30 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2025, Nibwo umusore w'imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Gacondo, mu Kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, yasanzwe mu giti cya avoka yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage bageze aho nyakwigendera witwa Dushimirimana Innocent bikekwa ko yiyahuriye, babwiye BTN TV ko bacyumva ibyamubayeho batunguwe cyane bitewe nuko ntakibazo bari basanzwe bazi afite gishobora gutuma afata umwanzuro wo kwiyahura.

Bagize bati" Twatunguwe cyane no kumva inkuru y'urupfu rwa Dushimirimana, twabimenye ubwo nyina umubyara yumvaga ikintu kivuga bidasanzwe mu nsi y'urugo noneho agezeyo asanga ni umwana we unaga mu mugozi kandi hari haciyeho akanya gato amugaburiye".

Undi ati" Nyina yahise ampuruza ndaza noneho mpageze mbibonye njya kubwira murumuna wanjye ngo yurire akate umugozi bamukuremo kuko twakekaga ko atarashiramo umwuka ariko kubwo amahirwe make basanga yamaze gupfa".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, wibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bishobora gutuma biyambura ubuzima, mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru wa BTN, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo anavuga ko hatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Yagize ati" Umusore witwa Dushimirimana Innocent w'imyaka 21 mwene Nkunzimana Jean Damascene na Mukamanzi Christine, bikekwa ko ahagana  Saa 21h15 z'ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2025 yiyahuye yimanitse mu mugozi mu giti cya avoka giteye mu nsi y'urugo[....... ]hatangiye iperereza".

SP Mwiseneza akomez ati" Polisi iributsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bishobora gutuma bafata icyemezo cyo kwiyahura bakaganirizwa hagakumirwa impfu zituruka ku kwiyahura".

Andi makuru BTN yahawe na Se wa nyakwigendera na nyirasenge, avuga ko bakeka ko yaba yiyahuye bitewe nuko mu bihe bishize Dushimirimana we na bagenzi be bakoze urugomo barafungurwa  nyuma baza gufungurwa gusa kubera ko babasabye kuzongera kwitaba urukiko yari yavuze ko atazajyayo bityo bigashingirwaho bavuga ko aricyo cyabiteye.

Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post