Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana [Astana International Forum], anagirane ibiganiro na mugenzi we, Perezida Kassym-Jomart Tokayev.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro,ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yagiye mu ruzinduko rw’akazi, aaho azanageza ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana iteganyijwe kuva ku wa 29-30 Gicurasi.
Biti “Perezida Kagame kandi azagirana ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Kazakistan, Kassym-Jomart Tokayev ejo, nyuma bazagirane ikiganiro n’itangazamakuru.”
Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga iba buri mwaka, ikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan. Yatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 ihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.
Ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.Perezida Paul Kagame yageze muri Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi, aho azanitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana [Astana International Forum], anagirane ibiganiro na mugenzi we, Perezida Kassym-Jomart Tokayev.
U Rwanda na Kazakhstan bisanzwe bifitanye umubano kuko washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri 2024, ubwo habaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu na politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz. Kinafite umutungo munini w’amabuye y’agaciro.
Amafoto: Village Urugwiro