Gicumbi: Nti tuzi neza niba yarategetse abanyeshuri gukubita mugenzi wabo wapfuye-Meya Nzabonimana aganira na BTN

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-28 13:24:38 Amakuru

Ku wa mbere tariki ya  26 Gicurasi 2025, Nibwo ahagana ku isaha ya Saa 13:30, mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Miyove, Akagali ka Gakenke, mu Mugudu wa Museke, hatangiye kumenyekana inkuru y'umwana bivugwa ko yakubitiwe ku ishuri ryitwa GS.Rumuri na bagenzi be bigana bikamuviramo gupfa ubwo yari aje kurya kandi atize.

Amakuru BTN yabwiwe n'umwe mu baturage baturiye iki kigo cy'amashuri cya  GS.Rumuri, bikimara kuba   avuga ko batunguwe no kubona uyu munyeshuri atwawe kuri moto yapfuye akikiwe n'umuturage bityo bituma bagira amatsiko yo kwinjira imbere mu kigo ngo batohoze ibyabaye.

Uyu muturage yakomeje avuga ko amakuru babashije kumenya avuga ko yakubiswe na bagenzi be bigana kugeza ashizemo umwuka nyuma yo kumubona aje kurya ku ishuri kandi atigeze yiga.

Andi makuru yaje akurikirana n'ifungwa ry'abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 bakekwaho kumukubita bikamuviramo gupfa ndetse n'umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko bivugwa ko ariwe wabategetse gukubita Irasubiza Patrick w’imyaka 13 bigatuma abahunga noneho yagera hirya akagwa mu muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu agahita apfa.

Inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo iz’umutekano zirimo Police, RIB, ingabo na DASSO bageze kuri GS. Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS), yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”

Yavuze ko abanyeshyuri bavuga ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Caline.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimana, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni, yavuze ko amakuru y'urupfu rw'uyu munyeshuri bayamenye ndetse ko  hatangiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyaruteye.
?
?Yagize ati" Nibyo amakuru twarayamenye kandi nibyo ahubwo ikitaramenyekana ni uruhare rw'umurezi ariko nawe ari mu nzego ziri kumukurikirana, kugirango mu byukuri hamenyekane icyabiteye gusa amakuru yatanzwe avuga ko hari umwana waje kurya ku ishuri kandi atari mu mubare w'abari burye bangana na 51, Ubwo rero abana bakibona ko aje kurya babaye nk'abamukumira gusangira nabo bituma yiruka mu guhunga ahita agwa mu muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu".

?Meya Nzabonimana yakomeje abwira BTN ati" Tuboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, mukomere, ubuyobozi burakomeza kuwuba hafi. Ubundi kuba umwana yaza kurya ku ishuri atigeze yiga si ikibazo kuko ni amahirwe ku buyobozi bitewe nuko bwaboneraho kumwegera, akaganirizwa hakanamenyekana icyatumye yiga noneho byagaragara ko hari ikibazo kihariye cyamusibije ishuri kikavugutirwa umuti, ikindi ababyeyi nabo barasabwa kutihererana ibibazo byaviramo abana gusiba ishuri ndetse n'abanyeshuri birinde urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa mu gihe abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe iperereza rigikomeje.

Abanyeshuri batandatu na mwarimu wabo bahise bafungwa nyuma y'urupfu rwa mugenbzi wabo

Dushimimana Elias/BTN i Kigali

Related Post