Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, Nibwo umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga mu kwandika ibitabo, Prof Ng?g? wa Thiong’o, yapfiriye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka 87.
Iyi nkuru y'incamugongo, yabitswe bwa mbere n’umukobwa we, Wanjiku Wa Ngugi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko andi makuru atangazwa neza n’umuvugizi w’umuryango wabo, Nducu Wa Ngugi.
Yagize ati "Tubabajwe cyane no kubabikira urupfu rwa data, Ng?g? wa Thiong’o, kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, tariki 28 Gicurasi 2025. Yabayeho ubuzima bwuzuye, yarwanye intambara nziza. Nk’uko cyari icyifuzo cye cya nyuma, reka twizihize ubuzima bwe n’ibyo yakoze. Mu byishimo n’agahinda. Dutewe ishema!"
Ng?g? wa Thiong’o ni umwe mu banditsi bakomeye cyane umugabane wa Afurika wagize. Azwi cyane kubera ubuvanganzo bwe bwibanda ku kwamagana ubukoloni, gushishikariza Abanyafurika gukoresha indimi zabo no gutanga isura nyayo y’ibibazo Afurika yahuye na byo mu mateka yayo.
Mu 1964, yasohoye igitabo cye cya mbere yise “Weep Not, Child”, cyabaye igitabo cya mbere cyanditswe n’Umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba mu Cyongereza kikajya ahabona. Icyo gitabo, kimwe n’ibindi nka “The River Between (1965)”, “A Grain of Wheat (1967)” na “Petals of Blood (1977)”, byatumye agira izina rikomeye mu banditsi ba Afurika baharanira impinduka.
Ng?g? yabayeho mu buhungiro mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje kwigisha muri za kaminuza zitandukanye nka Yale na University of California, Irvine.
Nubwo agiye ataratsindira igihembo cya Nobel mu buvanganzo, yari amaze igihe kirekire ari ku rutonde rw’abahabwa amahirwe yo kucyegukana, ndetse akaba amaze kubona ibihembo mpuzamahanga birenze kimwe kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuvanganzo bw’Afurika.