Ruhango: Umwana w’imyaka 8 yapfiriye mu mpanuka yakozwe n’Imbangukiragutabara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-10 08:23:07 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kamena 2025, Nibwo mu Kagari ka Musamu, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, habereye impanuka ikomeye, yaguyemo umwana w’imyaka 8 wagonzwe n’imbangukiragutabara yari ije gutabara abandi bari bakomerekeye mu yindi.

Bamwe baturage bari kuri uyu muhanda wabereyemo impanuka uturuka mu Mujyi wa Ruhango ugana mu Murenge wa Kinazi,  batangarije BTN TV ko iyi mbangukiragutabara yari iturutse Ikigo Nderabuzima cya Kibingo yari ije gutabara abari bakomerekeye mu mpanuka yakozwe n’imodoka yagonganye na moto, aho iyo modoka yo mu bwoko bwa Fusso ifite ibirango bya pulaki RAD 296 U yagonze moto abari bayiriho bose barakomereka.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ubwo iyi mbangukiragutabara yazaga yahuriye hagati mu muhanda n’imodoka itwara abagenzi ya Coaster ikorana na Kompanyi ya East Africa noneho igerageje kuyidepansa birayigora bitewe nuko umuhanda ari muto ikindi yari ku muvuduko mwinshi.

Bati “ Ubundi iyi mbangukiragutabara yaje yiruka ije gukiza amagara y’abari bari kuri moto bakomerekeye mu mpanuka nyuma yuko bagonzwe na Fusso, rero ubwo yari igiye kuhagera yahuye n’indi mu muhanda biragongana kuko yagerageje gukatira imodoka ya Coaster biranga, umuhanda ni muto. Yagonze abantu bagera kuri batanu harimo abari bagiye kwiga, umwana umwe w’imyaka 8 ahita yitaba Imana”.

Nubwo iyi mbangukiragutabara yari ije gutabara abari bakomerekeye mu mpanuka, aba baturage bavuze ko abazitwara bakwiye kujya bagenda bitonze kuko hari igihe umuvuduko wazo uteza ibibazo byinshi ikindi bagasaba ko uyu muhanda wabereyemo impanuka, wagorwa kuko byatuma ibinyabiziga binyuranaho ntankomyi.

Amashusho afitanye isano n’iyi nkuru

 

Mahoro Samson/BTN TV I Ruhango

Related Post