Karongi: Abasore batatu basambanyije umugore bashaka no kumwica

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-10 09:52:53 Amakuru

Umubyeyi witwa Nyiramadederi Julienne wo Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Nyarugenge, mu Mudugudu wa Karusha, arasaba ubutabera nyuma yo gusambanywa ku gahato n’abasore batatu bari bamutegeye mu nzira mu u ijoro ryo ku wa 09 Werurwe 2025.


Uyu mubyeyi mu kiganiro kihariye, yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko byabaye ubwo yatahaga mu rugo mu ijroro ahagana Saa 20h00 noneho ari hafi kugerayo ahura n’abasore batatu bari bamutegeye mu nzira barimo Irankunda, Pierre na Ndahimana, babiri muri bo baramusatira bamukankamira agerageje kwiruka asubira inyuma ngo abahunge akubitana n’undi amugaruza inkoni bituma adandabirana agwa mu maboko ya babandi babiri.


Yagize ati “ Mu ijoro rya tariki ya 09 Werurwe ahagana Saa Mbiri ubwo nari ndimo ntaha njya mu rugo nasanze abasore batatu bantegeye mu nzira ni Irankunda, Pierre na Ndahimana, natunguwe no kubona abasore babiri bankankamira bambwira nabi noneho ngerageje gusubira inyuma mbahunga nkubitana n’undi ankubita inkoni mpita nsubira hahandi hari hahagaze babiri. Baramfashe umwe muri bo ampfuka igitambaro kimeze nka sharupe, bampfuka ku munwa ndetse bananjija amaboko, ubwo barankurubana umwe afashe akaguru undi akandi”.


Akomeza Avuga ati “ Bakingeza mu ishyamba batangiye kunsambanya banyakuranwaho bashwana, ubwo basozaga ituru ya mbere(igikorwa cya mbere) natekereje ko bagiye kundekura nanjye ngataha ahubwo barakomeza kugeza ubwo ncitse intege umubiri wose ku buryo ntabashaga kugenda cyakora bagisoza ibyabo bahise bigira inama yo kunyambura ubuzima kugirango ntabavuga kuko numvaga bajujura ngo tumwice yatubonye atazatuvuga ariko umwe muri boa kanga kuko bagerageje kuntera icyuma nka kabiri gusa undi akitanga bakakigarukiriza hejuru ye”.


Mu gahinda kenshi, Nyiramadederi ntiyahwemye kubwira B bukimara gucya yihutiye kwa muganga ku kigo nderabuzima bamuhamagariza imbangukiragutabara imugeza ku Bitaro  bya Kibuye nka Saa 23h00’ gusa kubwo amahirwe make asanga Dr waho adahari ngo apimwe, afatwe ibizamini, umuganga yahasanze yamusabye kugana Isange One Stop Center naho ahageze ntibamwakira nkuko yabitekerezaga.

Agira ati “ Bugicya nahise njya kwa muganga ngo bamfate ibizamini gusa nkigerayo bahise bahamagaza imbangukiragutabara ingeza ku Bitaro bya Kibuye noneho mpageze kubwo ibyago nsanga Dr waho ntawe uhari, ninginga umuganga wanyakiriye ngo amfate ibizamini arabyanga ahubwo angira inama yo kugana Isange One Stop Center, ngezeyo bambwira ngo njye gusezera ku bitaro nabanjeho ndetse ngeze ikirego cyanjye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB)”.

Nyiramadederi watewe ishavu n’ihohoterwa yakorewe, avuga ko asanga ababyeyi b’abo bahungu baramutangaga aho yabaga yagiye hose gusahaka ubufasha kuko basaga nk’abatesha agaciro ikibazo cye bityo agasaba kurenganurwa inzego zibishinzwe zigakurikirana neza ikibazo cye agahabwa ubutabera.


Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru kuri iki kibazo, ku murongo wa telefoni yagerageje kuvugisha Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard maze avuga ko iki kibazo atakizi gusa ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana.

Aka gace kasambanyirijwemo uyu mubyeyi witwa Nyiramadederi, bivugwa ko Atari ubwa mbere iki iri fatwa kungufu ritahabereye ahubwo uyu abaye uwa gatatu bityo hagasabirwa umutekano usesuye no kuhashakira igisubizo.

Amashusho afitanye isano n’iyi nkuru:


Ngabonziza Remy/BTN TV I Karongi

Related Post