Abaturage batuye muri Santeri ya Mataba mu Murenge wa Mataba, mu Karere ka Gakenke, bahangayikishijwe cyane n’ikiraro cyangijwe n’ibiza bigasubiza inyuma imigenderanire n’imihahirane y’abagituriye.
Bamwe muri bo ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko nyuma yuko cyangiritse, ubuzima bw’abasanzwe bakinyuraho bawejemo kidobya bitewe nuko abahanyuzaga abahanyuzaga ibinyabiziga bafashe umwanzuro wo kujya bahagera ibyo bafite bakabipakururira ku ruhande noneho amagare akaba ariyo yifashishwa.
Kimwe mu bibahangayikishije cyane, ni ubuzima bw’abanyeshuri bahanyura isaha n’isaha bushobora kuhatikirira mu gihe kidasanwe ndetse ko ibigo by’amashuri bigituriye biri kugorwa cyane no kubona ibyo kugaburira ababyigamo bitewe nuko ibinyabiziga byabigemuriraga ibiryo byasubitse ingendo cyakora ngo hari igihe babizana bigasaba ko hifashishwa amagare mu gihe imodoka zabizanye ziba ziparitse hafi y’icyo kiraro.
Bati “ Iki kiraro cyangijwe n’ibiza bitugiraho ingaruka kuko abahacaga byoroshye basigaye bagorwa no kuhanyura, mbere ibinyabiziga nk’imodoka, amamoto byahatunyuzaga byoroshye none ubu dusigaye tugenda n’amaguru kuko ababitwara babitinyutse byahangirikira.
Urabona hano dutuye dukikijwe n’iibigo by’amashuri ariko kugeza ubu biri kugorwa no kubona imodoka zibigemurira ibiryo byo gutekera abanyeshuri kuko niba hari izije zibipakiye zagombaga kubyinjizamo imbere zihita zibipakururira mu nzira hanyuma hakifashishwa amagare”.
Bakomeza bati “Ikindi abana bacu baraduhangayikishije kuko gukomeza kunyura kuri iki kiraro cyangiritse gutya ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse natwe iyo tugiye kuhaca bidusaba kunyura duherekeranyije kugirango uguyemo atabarwe na mugenzi we byihuse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, kuri iki kibazo ubwo yaganiraga ku murongo wa telefoni n’umunyamakuru wa BTN, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bukizi gusa hakaba hari gushakwa igisubizo ngo icyo kiraro gikorwe neza.
Yagize ati “Nibyo koko waragiyeyo wabonye ko twahakorotiriye twahashyize ibiti, reka mvuge ko imisozi n’ubutaka byose byahahirimye inkangu yarahatwaye, urabona ko aribwo tugisohoka mu biza wenda imvura yaragabanutse bityo rero turi gushaka ibisubizo ngo hakorwe”.
Abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku iyangirika ry’icyo kiraro, aho bemeza ko bibangamiye imigenderanire n’ubuhahirane, barasaba ko gikorwa kuko iterambere ryabo risa nk’iryakomwe mu nkokora ryazanzamuka.
Gaston Nirembere/BTN TV i Gakenke