Abaturage batuye mu Kagari ka Kibega, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, bahangayikishijwe cyane n’umugabo witwa Gasongo uza mu gace batuyemo akabafotorera amazu bikayaviramo gusenywa ntanteguza.
Ubwo bamwe muri bo ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa BTN TV, bavuze ko hashize igihe kinini uwo mugabo ufatwa nk’amayobera muri Leta, ngo aza akabegera agatangira gufotora zimwe mu nzu bafite noneho uwo yatse amafaranga akanga kugirango zidasenywa akamutanga ku buryo bucya inzu ye yasenywe ariko uyatanze akamukingira ikibaba muri make bikamera nkaho ihise igira ubwishingizi.
Bagize bati “ Uyu mugabo witwa Gasongo yaratuzengereje inaha kuko araza agatangarira gufotora inzu zacu kandi ni ubuhemu amaranye igihe, nkanjye yafotoye ubwiherero bwanjye bucya babusenya none ndi kwituma ku gasozi. Iyo akwatse ruswa y’amafaranga ntuyimuhe agufotorera inzu ubundi bugacya bayihiritse”.
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kuba batazi icyo uyu uzwi nka Gasongo akora mu murenge wa Ndera, biahangayikishije cyane. Bati“ Mu byukuri yamaze kubaka izina cyane, nubwo tutazi icyo ashinzwe mu Murenge ariko biraduhangayikishije cyane, turasaba ubuyobozi kumudusobanurira tukajya tubana tuziranye, kuko asenyesha n’inzu zimaze igihe kirekire zubatse noneho zaba ari izidateye umucanga bigahumira ku murari”.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iki kibazo, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganga ntibyamukundira ndetse n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ku ruuga rwe rwa Whats’app bigaragara ko yabusomye ntiyigee abumusubiza cyakora nihagira andi makuru atangazwa ajyanye n’ibikorwa by’uyu mugabo ushinjwa kwaka ruswa, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.
Iradukunda
Jeremie/BTN TV I Kigali