Zimbabwe: Inzovu 50 zigiye kwicwa inyama zazo zigaburirwe abaturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-10 16:18:00 Amakuru

Leta ya Zimbabwe yamaze gutangaza ko izica inzovu zigera kuri 50 mu rwego rwo kugabanya umubare wazo urenze ubushobozi bw’aho ziba noneho inyama zazo zikagaburirwa  abaturage batuye hafi y’ahabereye iyi gahunda.

Ubuyobozi bwa Zimbabwe Parks and Wildlife Management Authority (ZimParks) bwavuze ko bwemereye Save Valley Conservancy, ikigo kinini cyigenga gicunga inyamaswa giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Zimbabwe, gukora iki gikorwa cyiswe “uburyo bwo gucunga umubare w’inzovu.”

Ubushakashatsi bwo mu kirere bwakozwe mu 2024 bwagaragaje ko muri Save Valley Conservancy habarirwa inzovu 2,550, nyamara ubushobozi bwaho bwo kwakira izo nzovu ntiburenga 800.

Mu myaka itanu ishize, iki kigo cyimuriye izindi nzovu 200 mu bindi bice bya Zimbabwe, ariko ubu bavuga ko nta handi hantu hasigaye hari ubushobozi bwo kwakira izo nzovu.

Zimbabwe ni igihugu cya kabiri gifite umubare munini w’inzovu ku isi nyuma ya Botswana.

Related Post