Abaturage batuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga, mu Mudugudu wa Kavumu, baratakambira Leta bayisaba kubimura ahashyizwe ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda cyubatswe n'ubuyobozi bw'akarere.
Bamwe muri bo, babwiye BTN TV ko hashize igihe kinini bizezwa n'ubuyobozi kubakemurira ikibazo cy'icyo kimoteri kibangamiye ubuzima bwabo ariko amaso yaheze mu kirere.
Bakomeza bavuga ko batewe ubwoba n'ingaruka zacyo bashingiye ku munuko ukizamukamo ugakwirakwira mu baturage uterwa n'imyanda ikiboreramo ndetse rimwe na rimwe ugasanga mu ngo z'abagituriye hanyanyagiye amasazi aba ajya ku bikoresho binyuranye birimo ibyo mu gikoni no ku meza.
Bagize bati " Hashize igihe duturiye iki kimoteri cyahazanwe n'ubuyobozi bw'akarere none umwanda ugikomokamo ugiye kutwambura ubuzima, umunuko wacyo utubesheho nabi. Ni ikibazo twijejwe n'ubuyobozi ko buzagikemura tukabaho mu ituze".
Bakomeza bati " Nkuko ubuyobozi bwageze hano bukiyemeza kudukemurira ikibazo, ni ikigaragaza ko babonye ko tubangamirwa nacyo(ikimoteri) bityo rero icyo dusaba ni uguhabwa ingurane hanyuma tukahimurwa kuko iyi mpumuro mbi izakomeza kutugiraho ingaruka mbi, abana bacu barware indwara z'ubuhumekero kugeza bapfuye".
Kuir iki kibazo, ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango ntibyamukundiye gusa nihagira icyo bugitangazaho, iyi nkuru BTN izayigarukaho.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango