Kamonyi: Abanyerondo bakubise umuturage bashaka kumwiba batawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-12 08:05:42 Amakuru

Nyuma yuko ibitangazamakuru bya BTN TV n'ikinyamakuru btnrwanda.com bikoze inkuru y'ubuvugizi bw'umusore witwa Rama Bayiringire wo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Kibaya, wasabaga ubutabera nyuma yuko akubiswe n'abanyerondo bakamukomeretsa mu ijoro ryo ku wa Gatatu Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025, kuri ubu arabishimira bitewe nuko abamuhohoteye bamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano.

Icyo gihe uyu musore mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN  TV, yatangaje ko iri hohoterwa yarikorewe ubwo yari atashye ahagana Saa Moya n'iminota Mirongo Itatu noneho igihe ageze ahazwi nko kwa Mahoro ari hafi kugera aho atuye, akubitana mu nzira n'abakora irondo ry'umwuga baramutangira bashaka kumwambura ibyo yari afite birimo igikapu yari ahetse mu mugongo cyarimo mudasobwa gusa ashatse kubatambukaho baramutangira umwe agiye kumushikuza telefoni yari ari kuvuganiraho n'umuntu undi ahita ayikura ku gutwi bituma mugenzi wabo amukubita telefoni.

Uyu musore wasabaga kurenganurwa, yakomeje avuga ko akimara guhungisha telefoni ye ngo batayimenesha inkoni yari akubiswe, yagerageje gusubira inyuma ahita asakirana n'undi wahise amukubita inkoni ku mutwe bimuviramo gukomereka bikabije.

Yagize ati" Ubwo natahaga nijoro nka Saa 07h30' ku wa Gatatu, nahuye n'abanyerondo barampohotera kugeza ubwo nkomeretse, nkibageraho ndi kuvugana n'umuntu kuri telefoni, natangiriwe nabo bashaka kuyinshikuza noneho nyibimye umwe muri bo abangura inkoni ashaka kuyinkubita ngo nyimene ariko nyihungishije bituma itameneka. Nabonye ko amazi atakiri ya yandi ubwo nabanyuragaho umwe agahita ankubita inkoni ku mutwe bikamviramo gukomereka bikabije".


Akomeza ati" Uwo nibuka neza ni Nkundimana Jean wari uri kumwe n'umukobwa wabanguye inkoni akayinkubita, icyo gihe nahise ntabaza abaturanyi banjye barimo abo tubana mu gipangu noneho bamfasha kujyana ikirego cyanjye mu nzego zibanze no kuri RIB nubwo bitahise bikunda neza".
Bayiringire yakomeje avuga ko ubuyobozi n'izindi nzego zitandukanye, bamufasha agahabwa ubutabera ku rugomo yakorewe dore ko ababikoze bari bakiri kwidegembya.

Ku murongo wa telefoni, Bayiringire aganira na n'umunyamakuru, yavuze ko ashimira cyane BTN yamukoreye ubugizi bigatuma abamuhohoteye batabwa muri yombi n'inzego z'umutekano. Ati " Ubu bari mu bugenzacyaha, ni ukuvuga ngo numvishe nishimye ku ruhande rumwe kuko numvise byibura kuba abantu bafashwe bagiye kubazwa iby'urugomo bari bankoreye, abandenganyije bakabaye aribo bandenganura kandi ubuyobozi bukurikirane ikibazo cyanjye. Ndayishimira kuko byose byaturutse mu musaruro w'ibyo mwankoreye".

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru: 

Remy Ngabonziza/BTN TV

Related Post