Rusizi: Abasigajwe inyuma n'amateka bavuga ko birengagijwe bakimwa ingoboka ya " Saza Neza"

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-12 10:19:16 Amakuru

Abasigajwe inyuma n'amateka bageze mu zabukuru batuye mu Kagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi barasaba Leta kubongera ku rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka izwi nka " Saza neza".

Bamwe muri aba baturage batuye mu Mududgudu wa Rwamaraba, ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko hashize igihe kinini aho batuye hakozwe urutonde rw'abari mu zabukuru bazahabwa inkunga y'ingoboka ariko kuba bataregerewe bikabateza urujijo cyane ko bagenzi babo banditswe bari mu kigero kimwe kandi n'imibereho ikaba imwe.

Bakomeza bavuga ko kuba batarashyizwe mu mubare w'abazahabwa iyo ngoboka izwi nka "Saza Neza", ahanini byatewe n'ubuyobozi bw'umudugudu bwabikoze nk'ikimenyane cyangwa se kubirengagiza bityo bakaboneraho inzego zisumbuye kubatekerezaho bagahabwa iyo nkunga.

Bati" Hashize igihe mu mudugudu wacu hakozwe urutonde rw'abagenerwa ingoboka ya "Saza Neza", mbese ni amafaranga aduherekeza mu zabukuru kandi tuyahawe twayaguramo amatungo aduha amafaranga n'ifumbire bigatuma tweza neza ikindi twanayaguramo ibyo kurya, imyambaro andi tuyakoramo umushinga utuma twiteza imbere ntagutega amaboko.

Rero ubuyobozi bw'umudugudu bwaje bukandika bamwe turi mu kigero kimwe, tunganya n'ubushobozi ariko twe tukirengagizwa, bwisubireho bugaruke butwongere ku rutonde bareke kutwirengagiza cyangwa se inzego zo hejuru zimanuke ziturenganure".

Kuri iki kibazo, Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel ntawigeze wirengagijwe ahubwo habanje kwitabwaho abayikeneye cyane gusa hakaba hari gahunda yo kuvugurura urutonde rushya ku buryo abasigaye badahabwa iyo nkunga bayihabwa.

Agira ati" Ni ikintu nacyo dukurikirana cyane , wenda sinavuga ko ari bariya basigajwe inyuma n'amateka gusa hari n'abandi basaza bandi basigaye benshi badahabwa iriya nkunga bitewe nuko buri mwaka habaho kuvugurura intonde hagendewe ku bushobozi bw'igihugu buba buhari biturutse ku mubare ntarengwa. Ahubwo icyo tugomba kwitaho ni ukureba abaturage tugira ubona ko baba bakeneye inkunga tuba tugomba kwitaho cyane ikindi abo basigajwe inyuma n'amateka batariho bazitabwaho".

Muri gahunda ya guverinoma yo guhindura imibereho y’abaturage, hashyizwe imbaraga mu kurwanya ibibazo by'ingutu byugarije imibereho y'abaturage birimo no kugabanya ubukene bukabije mu miryango.Icyiciro cy'abageze mu zabukuru kiri mu bibasirwa n'ubukene bitewe n'uko ntambaraga zo gukora bafite.

Leta y'u Rwanda yabashyiriyeho gahunda zibaherekeza mu myaka yabo y'izabukuru harimo abahabwa inkunga y'ingoboka,u bwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Gira Inka ku bagifite agatege ko korora.


Akimana Erneste/BTN TV i Rusizi

Related Post