Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena, Nibwo Abanyakenya babyukiye mu myigaragambyo, basaba Umuyobozi wungirije wa Polisi, Deputy Inspector General (DIG)), Eliud Kipkoech Lagat kwegura, agakurikiranwa n’ubutabera kuko bahamya ko afite uruhare rukomeye mu rupfu rw'umusore witwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho, .
Aba baturage bagiye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ahari busesekare Minisitiri w’Imari, John Mbadi, byari biteganyijwe ko ahamurikira ingengo y’imari ya 2025/2026, bagaragaza ko mu gihe Lagat ataregura, ingengo y’imari itamurikwa.
Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yatangaje ko hari abantu batawe muri yombi nyuma y’urupfu rwa Ojwang, kandi ko nibigaragara ko Lagat na we yagize uruhare muri iki cyaha, na we azegura, akurikiranwe n’ubutabera.
Nyakwigendera, Ojwang yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena uyu mwaka, hashingiwe ku ibwiriza rya Afande Lagat, wamushinjaga guharabika Polisi yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Uyu musore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabanje gufungirwa muri kasho iri mu karere ka Homa Bay, nyuma ajyanwa i Nairobi, ari na ho yapfiriye ku munsi wakurikiyeho.
Mbere Polisi yavugaga ko Ojwang yiyahuye, ariko ku wa 11 Kamena, raporo y’abaganga basuzumye umurambo we yagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubishwe n’abapolisi.
Umuyobozi wungirije wa Polisi, DIG Eliud Lagat yageretsweho umurambo w'umusore wapfiriye muri kasho