Afurika y'Epfo: Abahitanwe n'ibiza bageze kuri 49

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-12 16:32:09 Amakuru

Guverinoma ya Afurika Yepfo itangaza ko ababuriye ubuzima mu mwuzure wibasiye Intara ya Eastern Cape ku wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 bamaze kugera kuri 49.

Iyi nkuru y'incamugongo, itangajwe nyuma y'andi makuru yari aherutse gutangazwa n'inzego zishinzwe ubutabazi muri iki gihugu, ko hari imodoka itwara abanyeshuri yatwawe n’umwuzure wibasiye iki gihugu, abanyeshuri bose baburirwa irengero uretse batatu batabawe bakiri bazima.

Icyo gihe ibikorwa by’ubutabazi byakozwe hari habanje kuboneka imirambo y’abantu barindwi bishwe n’amazi y’umwuzure wibasiye akarere ka OR Tambo no mu Mujyi wa Martha

Afurika y’Epfo imaze iminsi igusha imvura nyinshi, inkuba, urubura n’umuyaga ukomeye byahitanye abantu batanu bazize impanuka mu gihe ingo zikabakaba ibihumbi 500 zabuze amashanyarazi.

Perezida wa AFurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa yihanganishije imiryango y'ababuze ababo n'igihugu muri rusange anahamya ko imiryango yagizweho ingaruka n'ibi biza iri bufatwe mu mugongo.

Njye wabateguriye nkanabagezaho aya makuru avugwa mu Karere na AFurika nitwa Elias Dushimimana

Related Post