Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2025, Nibwo umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35, wo mu Kagari ka Nyarurama, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, yiyahuriye mu baturage ahita apfa bari bazi ko ari kubakinisha.
Bamwe mu baturage biganjemo ababonye nyakwigendera ubwo yateguraga igikorwa cyo kwiyambura ubuzima, batangarije BTN TV ko babanje kubona nyakwigendera witwa Nsanzabahari Muba wari ku nka "Mubi" afite mu ntoki umugozi ukoze muri supaneti noneho arurira awuzirika mu giti arongera aramanuka arigendera gusa mu kandi kanya baza gutungurwa no kumubona anagana muri wa mugozi barebye basanga yamaze gupfa kandi bari baziko ari kubakinisha cyane ko muri iyi santeri izwi nko mu Cyumbati bisanzwe bikorwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.
Bagize bati" Tumubona bwa mbere twari tuzi ko ari kudukinisha(Prank) nkuko abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga basanzwe babikorera inaha mu Cyumbati, Mubi rero wakoraga ikiyede na hano mu isoko ryo mu Cyumbati yabanje yurira igiti afite umugozi wari ukozi muri supaneti awuzirikamo ahita amanuka noneho mu kandi kanya dutungurwa no kubona awunaganamo yapfuye".
Abandi bati" Abantu b'ubu babaye abagome, twabanje kunyura hano azirika umugozi barebera kugeza ubwo yiyahuye, iyo bamubuza ntiyari bupfe gusa yabanje kwiyenza avuga ko natica umuntu bari bumufunge gusa tukibona amaguru ye arereta n'amaboko ye yafashwe mu giti twagize ngo aracyari muzima ku buryo twamubwiraga nabi ngo yo kudukinisha cyangwa se ngo ajye kwiyahurira mu igorofa(etage)".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ubwo yagiranaga ikiganiro n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo ndetse avuga ko hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Yagize ati" Saa Saba nibwo twahamagawe n'abaturage batubwira ko hari umugabo witwa Nsanzabahari Muba, w'imyaka 35 umaze gupfa yiyahuye nyuma yuko yuriye igiti akazirikamo umugozi aragenda awimanikamo bimuviramo kubura ubuzima. Ubwo rero twahise tuhagera, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryahise rimukuramo, hahita hatangira gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyatumye yiyahura.
Ntiharamenyekana niba yari akiri ingaragu cyangwa se yari afite umugore n'abana kuko imyirondoro ye ntiyabashije guhita imenyekana nkuko Polisi yabitangarije BTN. Umurambo we wahise ujyanywa gukorerwa isuzumwa ku Bitaro bya Kacyiru.
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali