RDC: Kiliziya Gatolika yifatiye ku gahanga Minisitiri Bemba wayishinje gushaka kwica Perezida Tshisekedi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-13 09:10:06 Amakuru

Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yamaganye Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba wayishinje kugira umugambi wo kwica Perezida Félix Tshisekedi.

Ni ubutumwa Minisitiri yatangarije mu kiganiro yagiranye na  Top Congo FM ku wa 9 Kamena 2025, aho yanavuze ko  CENCO ihuriye muri uyu mugambi na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ndetse n'umuherwe akaba n'umunyepolitiki Moïse Katumbi.

Icyo gihe Bemba yavuze ati “Ndashaka kuvuga ko nshinja Joseph Kabila, Moïse Katumbi na bamwe mu bayobozi ba CENCO gukora ibikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi no gushaka kwica Umukuru w’Igihugu. Ndabibashinja kandi nzabigaragariza ibimenyetso.”

Perezida wa CENCO, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yatangaje ko kuva mu 2023 ubwo abakandida biyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Bemba yakomeje kubibasira, ayishinja ibirego bidafite ishingiro.

Ati “Yavuze amagambo menshi agamije guharabika CENCO, ashobora kugabanya icyizere gikenewe kugira ngo abantu bunge ubumwe, babane, kandi ari byo igihugu gikeneye cyane.”

Yibukije ko Bemba yagize uruhare mu bwicanyi abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa MLC yashinze bakoreye Abanye-Congo, ati “Birakwiye kwibaza niba Bwana Bemba, yifashishije amagambo ye, ashaka gusubiza igihugu mu gihe yishe abaturage b’inzirakarengane muri Kisangani na Kinshasa.”

Musenyeri Muteba yagaragaje ko bitangaje kuba inzego za Leta ya RDC zirimo Inteko Ishinga Amategeko, Ubushinjacyaha Bukuru mu rukiko rusesa imanza, ntacyo zakoze nyuma y’amagambo ya Bemba, nyamara zakabaye zifata ingamba zatuma haboneka umucyo ku byo ashinja CENCO.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba yashinje CENCO kugira umugambi wo kwica Perezida Félix Tshisekedi

Related Post