Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Murunda batabaje urwego rw'Umuvunyi kubishyuriza ingurane y'imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuhanda, hanagaragwaza ingaruka mbi bari kugira ziterwa no gutinda kubishyura ibyo baseranyijwe mu mwaka wa 2019.
Ibibazo byabo by'ingutu bishingiye ku gusezeranywa kwishyurwa amafaranga y'ingurane ariko amaso agahera mu kirere, babigaragaje mu gihe uru rwego ruri mu Cyumweru cyo gukumira no kurwanya akarengane.
Bamwe muri bo babwiye Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ko ikibazo cyabo cyatangiye muri 2019 ubwo bateranywaga n'ubuyobozi maze bakaganirizwa ku bikorwa remezo bishobora kuvanywaho ubwo hazaba hari guhandwa umuhanda ndetse ko bene byo bazahabwa amafaranga y'ingurane.
Icyo gihe ngo hatangiye igikorwa cyo kubarura ibyangijwe ndetse n'agaciro kabyo kugirango hagenwe amafaranga yabyo gusa baza gutungurwa no kudahererwa ku gihe ya ngurane nkuko bari babisezeranyijwe noneho bagaragej kubaza ubuyobozi ikiri gutuma batinda kwishyurwa bukababwira ko ikibazo cyabo kizwi kandi kizakemuka vuba.
Umwe muri bo ati" Hashize igihe kinini twishyuza ingurane y'imitungo yacu yangijw eubwo hakorwaga umuhanda, badusezeranyije kuduha ayo mafaranga vuba ariko amaso yaheze mu kirere kuva muri 2019. Icyo tubasaba ni ukutwishyuriza tukayahabwa kuko bikomeje kutugiraho ingaruka mu bibereho yacu".
Undi ati" Kuva bansenyera inzu nanubu ntaho ndara kabiri kuko aho ndaye uyu munsi siho ndara ejo n'abana banjye bane, mbere abana batsindaga neza mu ishuri no kugeza ubu kubera imibereho mibi twatewe no kutaduhera ku gihe ingurane z'ibyacu byangijwe bituma baba abanyuma mu ishuri".
Nirere yasanze byinshi biterwa n'ubuyobozi mu nzego z’ibanze butegera abaturage uko bikwiye gusa abasezeranya ko ikibazo cyabo kigiye kuganirwaho kigakemurwa.
Nyuma yo kwakira ibyo bibazo, Urwego rw’Umuvunyi ruzicarana n’abayobozi b’Akarere ka Rutsiro, bubagaragarize ibyakemuwe, ibyo bakwiye kwitaho bigakemurwa, byananirana bigashyikirizwa inzego zisumbuye.