Muhima: Abakibana batarasezeranye mu mategeko ntaho bataniye n'ingaragu-Ubuyobozi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-18 08:20:44 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2025, Ubwo mu Mudugudu wa Amizero, Akagari ka Amahoro, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, hateraniraga inteko rusange y'abaturage, ubuyobzi bwasobanuye ibyiza byo gusezerana imbere y'amategeko hagati y'abashakanye.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bw'Icyumweru cyahariwe ubufasha mu byamategeko(Legal Aid week), aho hagarutsweho cyane kuri iyi ngingo ijyanye no gusezerana imbere y'amategeko hagati y'abashakanye ndetse hanagaragazwa ingaruka zo kutabikora no kubikora.

Umukozi w'Umurenge wa Muhima, Ushinzwe irangamimerere, Moses Kagabo yavuze ko gusezerana kw’imiryango mu mategeko, ni kimwe mu bikorwa bikumira amakimbirane hagati y'abashakanye kuko iyo abashakanye babana batarasezeranye, usanga hari igihe umwe muri bo yikubira umutungo mu gihe iyo basezeranye buri umwe wese aba afite inshingano zo kwita ku rugo no kuruteza imbere, ikindi kandi n’abana baba bafite aho babarizwa.

Yagize ati" Ni byo gusezerana kw’imiryango mu mategeko, ni kimwe mu bikorwa bikumira amakimbirane mu muryango by'umwihariko abashakanye(Ababyeyi) kuko iyo abashakanye babana batarasezeranye, usanga hari igihe umwe muri bo yikubira umutungo mu gihe iyo basezeranye buri umwe wese aba afite inshingano zo kwita ku rugo no kuruteza imbere, ikindi kandi n’abana baba bafite aho babarizwa kandi bakabona uburenganzira bwabo mu buryo bworoshye".

Kagabo wasobanuye ko abashakanye babana batarasezeranye ntaho bataniye n'ingaragu, akomeza asaba imiryango itarasezerana ibanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusezerana ndetse ko abatabisobanukiwe neza bakwiye kugana ubuyobozi bagasobanurirwa inyungu zo kubikora, bakanahahererwa ubujyanama.

Akomeza ati" Tuvugishije ukuri, abashakanye babana batarasezeranye mu mategeko ntaho bataniye n'ingaragu kuko iyo hagize akabazo kaba biroroshye ko umwe ashobora gufata umwanzuro wo guhunga inshingano, agahunga urugo ariko iyo bafitanye isezerano hari icyo bibafasha. Ndasaba ko abatarabikora mutwegera tukabagira inama, mugasobanurirwa ibyiza byo kubikora ikindi n'imiryango yabyubahirije ariko ibanye mu makimbirane igatera intambwe yo kugana ubuyobozi kuko birafasha".

Nyuma yo gusobanurirwa iyi ngingo ijyanye no gusezerana mu mategeko hagati y'abashakanye, bamwe babyubahirije bitabiriye iyi nteko rusange, babwiye BTN ko nyuma yo kubikora bibafasha kubaho mu bwisanzure ndetse bikorahera buri wese kugira ijambo ku mitungo bafitanye.

Umugore utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, btnrwanda.com yahaye izina rya Nikuze, yavuze ko kubaho atarasezeranye byatumaga ahorana ubwoba bwo kuzirukanwa mu rugo ariko nyuma y'aho we n'umutware we babifatiye umwanzuro bibafasha gushyira hamwe bagakorera urugo rwabo bagamije kwiteza imbere.

Ati: “Ubundi nabagaho mu bwoba bwo kuzirukanwa mu rugo, kuko hari n’igihe umugabo wanjye yambwiraga ngo simukorere ku myaka, haba hari nk'ikintu runaka agurishije ugasanga yikubiye nyamara narayihinze nkabaho muri ubwo buzima bwo guhora nikanga kwirukanwa. Urumva ko kuba narasezeranye mu mategeko ubu nanjye nabaye umugore uzwi mu mategeko ku buryo rero nanjye nzajya nunganira umugabo wanjye ku byo tugiye gukora ndetse nkanagira ijambo ku mitungo dufitanye.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage guharanira icyabateza imbere  n'igihugu muri rusange hubahirizwa gahunda za Leta zirimo gusigasira umutekano, isuku no gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante) no kwizigamira by'igihe kirekire muri Ejo Heza.

Agira ati" Kuba dufite ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga ni iby'agaciro kuri twe, ni umugisha kuri buri wese, niyo mpamvu dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe tugaharanira icyaduteza imbere n'igihugu muri rusange ariko twubahiriza gahunda za Leta harimo gusigasira umutekano, isuku no gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza(Mituel de Sante) no kwizigamira by'igihe kirekire muri Ejo Heza.

Gitifu Mukandori yanaboneyeho gusaba abaturage gusenga cyane bakibuka gushyira mu isengesho ubuyobozi bw'igihugu. Ati" Kugeza ubu u Rwanda ni intangarugero ku ruhando mpuzamahanga, ngirango ahari mubona ko ibihugu birwigiraho byinshi. Bavandimwe mureke dusenge Imana ikomeze kuduha ubuzima, musengere imiryango yanyu, abaturanyi banyu, igihugu, ubuyobozi byu mwihariko Perezida w'igihugu kuko birafasha".

Hanasobanuwe kandi Itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura mu Rwanda, rigaragaza uburyo butatu bwemewe bwo gucunga umutungo hagati y’abashakanye ari bwo ivangamutungo rusange, ivangamutungo muhahano n’ivanguramutungo risesuye.


Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace yasabye abaturage gusengera gusenga, no gusengera igihugu n'ubuyobozi



Ubwo Umukozi w'Umurenge ushinzwe ubutegetsi n'imari yasabaga urubyiruko gukura amaboko mu mifuka


Umukozi w'Umurenge wa Muhima, Ushinzwe irangamimerere, Moses Kagabo yavuze ko gusezerana kw’imiryango mu mategeko bikumira amakimbirane





Related Post