Madagascar: Abantu 17 bapfiriye icyarimwe mu birori by’isabukuru

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-18 15:08:15 Amakuru

Ku wa 15 Kamena 2025, Nibwo abantu 17 bapfiriye mu birori by’isabukuru byari byabereye mu Murwa mukuru Antananarivo, Ikigo cyari cyabiteguye bitegekwa ko gihagarikwa. 

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko uretse abo bantu 17 bamaze gupfa, hari abandi 40 bahise bajyanwa mu bitaro bya HJRA Hospital by’aho mu Mujyi wa Antananarivo, bikaba bivugwa ko abagera ku 10 muri abo bari mu bitaro bo barembye cyane, ku buryo iyo mibare y’abapfuye isaha n'isaha ishobora kwiyongera.

Abahumanyijwe n’ibyo biryo bose ni abanyeshuri bafite imyaka hagati ya 20-30 bari bahuriye mu birori by’isabukuru ya mugenzi wabo, ariko ibyo birori biza guhindukamo ibibazo mu gihe bamwe mu batumiwe bari batangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi, harimo kubabara cyane umutwe, kubabara mu nda, kuruka ibintu by’icyatsi kibisi, kunanirwa kubona neza ndetse no kunaniwa guhumeka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 17 ari bo bahise bapfa, nyuma yo kugira ibyo bimenyetso, abandi bahita bajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga, mu gihe iperereza rigamije kumenya uko byagenze.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubukerarugendo aho muri Madagascar yategetse ko ikigo cyari cyateguriwemo ibyo birori, gifungwa by’agateganyo, na cyane ko cyari cyakoze ibyo gutegura amafungoro yo kwakira abantu mu birori, kandi nta cyangombwa gitangwa na Leta gifite cyo gutekera abantu cyangwa se kwakira ibirori.

Related Post