Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga
rwa X, yavuze ko Ingabire yafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo
cy’Urukiko Rukuru, mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.
Ibi bibaye
nyuma y’uko Urukiko rusabye Ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse ku byaha
aregwamo hamwe na bagenzi be.
Mu butumwa
yashyize kuri X, RIB yagize iti: “RIB, ibisabwe n’Ubushinjacyaha, ku wa 19 Kamena 2025 yatangije
iperereza kuri INGABIRE UMUHOZA Victoire, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa
icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be,
kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.”
Yongeyeho ko: “INGABIRE UMUHOZA
Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe
w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri
rubanda.”
Ingabire Victoire Umuhoza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.