Nyagatare: Yanyoye ikinini cyica imbeba biturutse ku rupfu rw'umusore wasize amuteye inda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-20 08:05:59 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, Nibwo umukobwa wo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Ntoma, mu Mudugudu wa Ntoma, yanyoye ikinini cyica imbeba biturutse ku rupfu rw'umusore wasize amuteye inda y'amezi abiri.

Bamwe mu baturanyi ba Niyigene Idaya  washatse kwiyambura ubuzima, babwiye BTN TV ko mbere yuko abikora yari yabanje guca amarenga dore ko hari abo yabitekerereje ko agomba kubikora kuko atabasha kwihanganira gutwita inda y’umuntu wapfuye.

Umwe mu nshuti ze za hafi yagize ati “ Yaraye ambwiye ati Malia waje nkajya kukugurira tugasangira kuko ni ubwa mbere n’ubwa nyuma umbona ngwino rero unsezereho. Akibimbwira gutyo nagize ngo ni imikino nkuko dusanzwe dukina noneho turagenda agura ibirayi bya 500 Frw, buri umwe arya ibya 200 Frw noneho ibisigaye turabigabana ariko akajya ambwira ko kuva yasama inda atorohewe n’ubuzima ndetse ko atabasha kwihanganira kumva amagambo y’abamubwira ko atwite inda y’umuntu wapfuye”.

Undi ati “ Uyu mukobwa wiyahuye twari kumwe ni mugoroba avuga ko afite inda y’uwo musore wapfuye bityo ko ari bwiyahure atasigara wenyine, twajyaga kubona tukabona apfunyuruye ikinini mu mabere ye akavuga ngo arakinywa yipfire, natwe rero tugahita tuvugira hejuru dusaba abagore bagenzi be kumubuza ngo atabishyira mu bikorwa. Mu kanya gato aba agikuyemo agikubita ku munwa cyakora kubwo amahirwe umumotari amujyana kwa muganga atarapfa”.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ibyakozwe n’uyu mukobwa bidakwiye kuko kwiyahura Atari umuti w’ikibazo ko ahubwo mu gihe umuntu afite ikibazo kimukomereye aba agomba kugana abaturage cyangwa se ubuyobozi kugirango ashakirwe ubufasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Ndamage Andrew, aganira n’ikinyamakuru btnrwanda.com,  aya makuru ubuyobozi bwayamenye nubwo butazi icyabiteye ndetse ko uwo uyu mukobwa yari amaze kunywa icyo kinini kica imbeba, yahise ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Ntoma gusa akomeje kuremba ahita yoherezwa mu bitaro bya Nyagatare.

Yagize ati “ Niyo koko amkauur twayamenye nyuma yuko hari abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko hari umukobwa wanyoye ikinini kica imbeba, Kugeza ubu ntituramenya neza icyabiteye turacyashakisha amakuru. Ubwo rero akimara gushaka kwiyambura ubuzima yahise ajyanywa kwa muganga, ku Kigo Ndera Buzima cya Ntoma noneho akomeje kuremba ahita yoherezwa mu Bitaro bya Nyagatare”.

Gitifu Ndamage yaboneyeho gusaba abaturage abaturage ko ntampamvu nimwe ikwiye gutuma umuntu yiyambura ubuzima ndetse ko igihe umuntu yumva afite ikibazo cyimurenze akwiye kugira umuntu akibwira cyangwa ubuyobozi kugirango ashobora kugirwa inama no kukimufashamo.



Dushimimana Elias@BTN2025

Related Post