Ku wa 19 Kamena 2025, Nibwo i Kigali, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO) ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Luxembourg Aid and Development, hamwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), ryamuritse umushinga Innovate4DigiJobs 2025 ugamije gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi burufasha guhangana ku isoko ry’umurirmo.
Innovate4DigiJobs ni irushanwa rigamije guteza imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira urubyiruko rufite udushya, guteza imbere ubumenyi bw’ubucuruzi no guhanga imirimo myiza.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa ILO na Rwanda ICT Chamber, kandi witezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’icyuho cy’ubumenyi mu ikoranabuhanga no kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’uyu mushinga muri ILO mu Rwanda, Fatima Sirelkhatim, yavuze ko Irushanwa Innovate4DigiJobs ni ikimenyetso gishimangira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, rifasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi, ndetse no kubona imirimo myiza mu buryo bworoshye.
Agira ati “Irushanwa Innovate4DigiJobs ni ikimenyetso mu gushimangira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, rifasha urubyiruko kubona ubumenyi ngiro, serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi, ndetse no kubona imirimo myiza.”
Alex Ntale, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), yatangaje ko umushinga wa Innovate4DigiJobs, ugamije guhindura udushya iby’ingirakamaro mu mibereho n’ubukungu binyuze mu guha ubushobozi ibigo nk’amashuri ya TVET, imiryango itari iya Leta (NGOs), n’abatanga serivisi z’ubucuruzi kugira ngo batange ibisubizo by’ikoranabuhanga bishingiye ku byo u Rwanda rukeneye.
Iri rushanwa rifunguye ku makoperative, ibigo by’imibereho myiza (social enterprises), amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs), imiryango y’abakoresha n’abakozi, abafite ubumuga hamwe n’abandi batanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Abatoranyijwe mu guhanga udushya kurusha abandi bazahabwa inkunga y’amafaranga iri hagati y’amafaranga miliyoni zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda n’asaga miliyoni 99 Frw. (ni ukuvuga hagati y’Amadolari ya Amerika 10,000 na 70 000,) ndetse banahabwe ubujyanama bujyanye n’icyerekezo cyabo, amahugurwa n’amahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi.
Abazatsinda bazanahabwa amahirwe yo kwerekana udushya twabo muri Hanga PitchFest 2025.