Bamwe mu baturage batuye mu midugudu ya Kavuza na Rusororo, mu Kagari ka Rwanteru, Umurenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, batewe impungenge n'umusaza uri mu kigero cy'imyaka 65 uherutse kugaragarwaho ingeso yo gusambanya ihene no gushaka kugerageza gufata ku ngufu abagore.
Ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko nyuma yuko Tuyisenge Theoneste w'imyaka 65, afashwe asambanya ihene agahita ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ngo byabateye ubwoba cyane kuko hari abahise bagirira impungenge abana babo bikanga ko nabo bashobora guhohoterwa nkuko asanzwe abikorera abagore batuye muri turiya duce.
Kuri iki kibazo, Ubuyobozi butangaza ko hari icyahise gikorwa nyuma yuko amakuru agiye hanze amushinja guhohotera itungo ry'ihene nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigina, Uwanyirigira Esperance yabitangarije umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni.
Yagize ati" Case y'uriya wafashe itungo iri muri RIB kuko amakuru ye tukimara kuyamenya yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ubwo rero inshingano zo kumukurikirana mu nzego zibanze zararangiye gusa ariko abaturage bari kuvuga ibyo bakabaye barabivugiye mu nteko rusange dusanzwe dukora".
Aya marorerwa yose Tuyisenge ashinjwa, bivugwe ko yayakoze muri uyu mwaka wa 2025.
Byinshi kuri iyi nkuru bikubiye mu mashusho ari munsi.
Gatera Alphonce/BTN TV i Kirehe