Musanze: Umugabo yasanzwe munsi y'umukingo yapfuye bikekwa ko yazize amadayimoni-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-24 09:33:36 Amakuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, Nibwo umugabo w'imyaka 40 wo mu Mudugudu wa Buzoza, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Gashaki, mu Karere ka Musanze, yasanzwe munsi y'umukingo yapfuye, bikekwa ko yahirimye akahagwa biturutse ku nzoga nyinshi yari yanyoye.

Bamwe mu baturage babonye nyakwigendera witwa Rumbiya Eric w'imyaka 40, batangarije BTN TV ko ubwo bamubonaga munsi y'uwo mukingo uri hafi y'umuhanda, basanze agatima kagitera(agihumeka) noneho bamugeza kwa muganga agahita yitaba Imana.

Bati" Nywakwigendera twamusanze hano mu nsi y'umukingo nka Saa Saba z'ijoro ariko agatima kagitera ariko tugerageje kumujyana kwa muganga tugerayo yamaze kwitaba Imana."

Bakomeje bavuga ko bakeka ko ashobora kuba yahaguye biturutse ku businzi cyane ko bari bamubonye yasinze gusa ku rundi ruhande hakaba n'abavuga ko ashobora kuba yazize imyuka mibi(amadayimoni) bitewe nuko ubwo bari bahahagaze bumvaga amajwi y'ibintu bidasanzwe ariko bagerageza gushaka abayavuga bagaheba.

Bakomeza bati" Ashobora kuba yaje adandabirana haruguru y'uyu muhanda noneho agahita agwa munsi y'uyu mukingo kuko yari yasinze, kimwe nuko yaba yishwe n'imyuka mibi kuko hano hantu isanzwe ihaba, twumvaga ibintu bihavugira ariko tukabibura".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashaki, Nsengimana Aimable ku murongo wa telefoni, yahamirije BTN aya makuru ndetse anaboneraho kwibutsa abaturage ko ubusinzi butemewe nubwo atari bwashingirwaho bahamya ko buri inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati" Bamwe bavuga ko ashobora kuba yari yanyoye ariko ntawabihagazeho kuko basanze yaguye ahubwo twategereza ikizatangazwa na muganga ubifitiye ububasha. Twabashije gutabara umurambo tuwujyana ku bitaro igikurikiraho abo mu mudugudu twabegereye turabaganiriza turabahumuriza gusa icyambere ni ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, abaturage bakwiye kumenya ko butemewe".

Nyakwigendera Rumbiya Eric w'imyaka 40 asize umugore n'abana batatu.

Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post