Nyabihu: Abagizi ba nabi basambanyije umugore bahita bamwica

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-24 10:06:03 Amakuru

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, Nibwo umugore wo mu Muduudu wa Ngando, Akagari ka Basumba, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yishwe nyuma yo gusambanywa n'abagizi ba nabi bataramenyekana.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace, babwiye BTN TV ko ubwo mu gicuku bamenyaga amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Nyirazaninka w'imyaka 29, bagiye aho yabaga bagasanga yamaze kwicwa ndetse n'umurambo we wambaye ubusa.

Bagize bati" Baduhamagaye nko mu isaha Ndwi z'ijoro batubwira ko bamwishe noneho tugezeyo dusanga koko bamaze kumwambura ubuzima ndetse n'umurambo we wambaye ubusa. Twasanze bamuziritse umwenda ukoze mu gitenge mu ijosi no mu kanwa, bari bamuzirikiye amaboko inyuma ndetse n'amaguru ye".

Aba baturage kandi bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko bakinjira mu nzu bahasanze udukingirizo bakoresheje bamusambanya. Bati: " Twasanze udukingirizo mu nzu bigaragara ko aritwo abo bagizi ba nabi bamuhohoteye bya kinyamaswa bakoresheje bamusambanya".

Ubuyobozi bwo muri aka gace bwavuze ko bakimenya amakuru bwahise butabaza inzego zisumbuye zirimo iz'umutekano.

Jacques Tuyishime/BTN TV i Nyabihu

Related Post