Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Obasanjo wayoboye Nigeria

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-25 06:31:05 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria maze baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba akarere ndetse n’ibindi by’ingenzi ku Mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange.


Olusegun Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo bafashe Abanye-Congo kumvikana, bashakire hamwe icyagarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ubu buhuza bwitezwe mu gihe muri Qatar hakomeje ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23, bigamije guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije impande zombi no gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi zayiteye.


Obasanjo yayoboye Nigeria inshuro ebyiri, ubwa mbere abikora hagati ya 1976 na 1979 ndetse no hagati ya 1999 na 2007.




Perezida Kagame ubwo yaganiraga na Obasanjo wayoboye Nigeria


Amafoto: Village Urugwiro



Related Post