Uganda: Abasirikare 2 bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel batawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-25 13:47:48 Amakuru

Abasirikare bakuru babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa Colonel mu gisirikare cya Uganda(UPDF), bafunzwe hashingiwe ku itegeko ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba nyuma yo gukekwaho umubano hagati y'umutwe w'iterabwoba wa ADF.


Abo ni Colonel Peter Ahimbisibwe uyobora ishami ry’igisirikare rishinzwe kurwanya iterabwoba na Lieutenant Colonel Ephraim Byaruhanga uyobora ishami rishinzwe ibikorwa byihariye, bafungiwe muri kasho y’igisirikare i Mbuya muri Kampala.


Amakuru avuga ko batawe muri yombi mu gihe bikekwa ko amashami bayobora ashobora kuba yaracengewe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Maj Gen. Felix Kuyaligye, yasobanuye ko aba basirikare bakurikiranyweho kunyuranya n’amahame agenga imyitwarire y’igisirikare.

Related Post