Kirehe: Bazengerejwe n'insoresore zitwikira ijoro zikabacucurira nzira

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-26 11:40:57 Amakuru

Abaturage batuye mu Kagari ka Nyabikokora, mu Murenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ubujura bukomeje gukaza umurego aho umunsi kuwundi bategerwa mu nzira no mu ngo, bamwe muri bo bafungwa bakagaruka bariye karungu.


Aba baturage biganjemo abo mu Mudugudu wo Kwihanika, babwiye umunyamakuru wa BTN TV ko batorohewe na gato n'insoresore zitwikira ijoro zikabambura ibyo bagohokeye. Bati" Hano Kwihanika duhangayikishijwe cyane n'insoresore zidutera zikatwiba, hari abadutegera mu nzira abandi bakadusanga mu ngo bakatwiba imyaka twahinze bityo bigateza inzara y'igikatu".


Undi ati" Ubwo nakinguraga urugi ngo ninjire mu nzu, natunguwe no kumva umujura amfata akampfuka umunwa yarangiza akantwara telefoni noneho ngerageje kuvuza induru ntabaza turamubura. Iwacu duhangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bukorwa n'insoresore zanze gukura amaboko mu mifuka, niba tuvuye mu isoko rya Nyakarambi bidusaba gutaha twahishe ibintu imbere mu myenda".


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clementine, kuri iki kibazo cy'ubujura butoroshye, yatangarije BTN TV ku murongo wa telefoni ko bagiye kugikurikirana. Ati: " Dufite inzego zibanze ku mudugudu n'akagari n'umurenge, dufite inzego z'umutekano, birakemuka".


Aba baturage kandi bakomeje babwira BTN ko hari abafashe umwanzuro wo kudasohoka hanze nijoro wenda ugiye ku bwiherero kuko iyo bikozwe basamirwa hejuru n'ibisambo byabategeye ku muryango bityo bakaboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kuko kitaboroheye.


Gatera Alphonse/BTN TV i Kirehe

Related Post