Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari Sibagire mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, hiciwe umwarimukazi aciwe ijosi n'abagizi ba nabi bataramenyekana.
Amakuru avuga ko ibi byabaye nyuma yuko hari abantu babiri bahamagaye kuri telefoni nyakwigendera w'imyaka 49 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Protestant, bamusaba gukingura akabasanga hanze kuko bamukeneye noneho akimara gusohoka bahita bamwicira ku rubaraza bamukase ijosi.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ubuyobozi bwayamenye ndetse inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwishe uyu mubyeyi, ariko ko mu bakekwa cyane harimo n’umugabo we bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane.
Agira ati “Yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugabo we ku buryo uwo mugabo yari amaze amezi atatu afunze. Twamenye amakuru ko umugabo we yari yarafunguwe ariko ntiyatashye mu rugo, iri joro rero uwo mubyeyi yahamagawe n’abantu babiri baramubwira ngo nakingure, abo bantu bahise bamwicira ku rubaraza.’’
Akomeza ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, Leta yashyizeho inzego kugeza ku Isibo, ku Mudugudu dufite abayobozi, ku Kagari dufite abayobozi ntabwo izo nzego zose zakurangarana abantu nibareke kwihanira. Umuntu ufite ikibazo nagana ubuyobozi.’’
Umurambo wa nyakwigendera wabonywe bwa mbere n’umwe mu bana be abana bane yabyaranye n’umugabo we, wahise atabaza inzego z’umutekano.