Musha: Umugabo n’umugore wonsaga uruhinja rw’amezi ane bapfiriye mu kirombe cya Trinity Metals

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-27 14:54:09 Amakuru

Kuwa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, Nibwo baturage bo mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Musha, Akarere ka Rwamagana, bashenguwe n'inkuru y'urupfu rw'abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe cy'amabuye y’agaciro.


Abatanze amakuru bavuze ko abaturage batatu bagiye gucukura mu kirombe cy'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe kuko kitari gisanzwe gikorerwamo ko ahubwo kiri mu butaka buhingwamo bwatijwe abaturage noneho kibagwiriye hapfamo babiri mu gihe umwe yakuwemo ari muzima .


Mu bapfuye harimo umugabo n’umugore wasize uruhinja rw’amezi ane nk’uko bivugwa n’abaturanyi be, bavuze ko bari barababujije kujya muri iki gice kuko hasanzwe hari ubutaka bworoshye cyane.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yavuze ko abaturage bapfiriye mu kirombe ari abagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.


Yagize ati “Hari ahantu kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Trinity idakoresha ariko mu butaka bwayo, ihaha abaturage rero bakahihingira imyaka ubu harimo ibigori, hari abihisha muri ibi bigori bakajya gucukura mu buryo butemewe. Bagiyeyo rero mu gitondo bagezemo bari gucukura kuko batanabifiteho ubumenyi, igitaka cyabagwiriye babiri twabakuyemo bapfuye umwe aba ariwe uba muzima.’’


Gitifu Rwagasana avuga ko bafatanyije n’inzego z’umutekano bakaganiriza abaturage babagira inama ko nta muntu ukwiriye kujya mu bucukuzi mu buryo butemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.


Imirambo y’abaturage bitabye Imana yahise ijyanywa ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma.


Related Post